Hari kera, ubu turi mu 2026. Icyo gitutu ukwiye kukirenga! Abantu bakwiye kumva ko urukundo atari gereza, ndetse atari ikintu gikwiye kugutera ubwoba ngo umere nk’uwafashe ideni rya banki, ngo nutaryishyura irateza imitungo yawe muri cyamunara.
Urukundo nyakuri rutuma wiyumva neza, ukaba wowe wa nyawe, ntiwigaragaze uko utari. Reka za mvugo zo hambere ngo ‘Umusore utiraririye ntarongora inkumi’! Uwo mukobwa utuma ufata amadeni kugira ngo umunezeze mutarabana, nta kabuza nimunabana bishobora kuzikuba inshuro nyinshi ahubwo bikakurwaza umutima.
Impamvu ni uko mubanye ari wowe ufite akazi gusa, ubwo bizaba bisobanuye ko ukomeza kumuhonga amafaranga n’ibihenze, utirengagije izindi nshingano zirimo no kwita ku bana mu bihe Imana izaba yarabahaye umugisha wo kubona urubyaro.
Ni ha handi bizakurenga ugatangira kugenda wivugisha mu muhanda, ugatangira kwiga kunywa inzoga wagera mu kabari icupa rimwe ukarinywa amasaha 10, kubera ko urugo rwawe rutakikuryoheye mu gihe ubayeho nk’ushaka kunezeza umugore wawe gusa, kandi utabifitiye ubushobozi.
Saint Valentin cyangwa se umunsi wahariwe abakundana, si umunsi mubi pe. Gusa imyiteguro yayo, ishobora gutuma utangira kwibaza ku rukundo nyakuri. Sosiyete zicuruza ibintu bitandukanye nk’indabo zitangira kwamamaza hakiri kare ko zagabanyije ibiciro, izicuruza imikufi, amasaha ahenze, amasakoshi n’imyambaro zikakwibutsa ko ukwiye kuzigana kugira ngo wereke urukundo umukunzi wawe umugurira ibyo zicuruza.
Ubwo sinibagiwe restaurant na hoteli zifite ubusitani bwiza n’amafunguro aryoshye, ku buryo mwahasohokera mukaryoherwa mukanahafatira amafoto meza y’urwibutso. Ibi simvuze ko ari bibi kubikorera umukunzi wawe mu gihe ubifitiye ubushobozi.
Gusa iyo witegereje ibitekerezo bya bamwe kuri iyi ngingo yaba abakoresha imbuga nkoranyambaga, usanga umubare munini w’abajya ku gitutu cyo kubigurira abakunzi babo ari ab’igitsina gabo, bikaba byaba bibi igihe Saint Valentin yagera wa musore uri nko kwishakisha muri Kigali, nta n’iritoboye afite.
Si icyaha kuba udafite amafaranga. Ahubwo ntuzakore ikosa ryo kwiyereka umukunzi wawe uko utari, ngo ahore akwitezeho ibirenze no kuri Saint Valentin kandi udafite ubwo bushobozi. Nudakora ibijyanye n’ibyo yari akwitezeho kuri uwo munsi kandi ukamubwiza ukuri ko utabashije kuronka bikarangira akwanze, uzamureke agende kuko n’ubundi ubwo ntazaba ari uwawe.
Mwaba mwarabanye cyangwa mutarabana, n’ubundi indahiro ni ‘Nzagukunda twaba dukize cyangwa dukennye’. Uwo munsi rero uzaba wakennye, kandi nta gitangaje kibirimo. Niba umuntu muri kumwe agukunda koko, si ngombwa ko Saint Valentin muyizihiza musesagura amafaranga cyangwa ngo munafate amadeni kugira ngo uwo munsi mwishime, mbese nko kwereka Isi ko namwe mwizihije nk’abandi.
Urukundo ni urwanyu babiri, mukwiye kubwizanya ukuri ku bijyanye n’ubushobozi bwanyu, kutaryohera umukunzi wawe akakureka, ukamenya ko n’ubundi atari uwawe mu gihe yaba agusaba ibirenze ibyo ufitiye ubushobozi.
Erega mu gihe mutari mwabana, si na ngombwa ko umukorera byose birebana n’amafaranga, ngo yumve ko isakoshi igezweho atabasha kwigurira, azitwaza Saint Valentin ngo ayigukureho ku buryo nutabikora ritarema.
Buri wese yari afite ubuzima abayemo mutari mwamenyana, kuba mukundana ntibivuze ko uhita uba umuntu wo gukemura ibibazo bye byose, mu gihe na we ari umuntu mukuru ufite ubushobozi bwo gukora, cyangwa akaba afite abandi bo mu muryango we babimukorera niba ari umushomeri.
Urukundo nyakuri ntirugaragazwa gusa no gukoresha amafaranga menshi, ahubwo rukuzanira ibyiyumviro byiza n’ubwo waba uri kumwe n’umukunzi wawe kuri uwo munsi, mukaganira ku hazaza h’umubano wanyu. Niba rutuma ujya ku gitutu cyo kwiyemera cyane no kwigaragaza uko utari, nta kabuza uwo si we wawe.
Saint Valentin ni umunsi uza rimwe mu mwaka mu buzima bwanyu. Iyo urangiye, muguma muri ba bandi. Niba mukundana nyakuri, mukwiye kwibukiranya ko buri munsi ufite igisobanuro kinini mu rukundo rwanyu. Ko ubwo bushobozi butabonetse ngo mwizihize umunsi w’abakundana nk’abandi, bushobora kuboneka Ejo uwo mukunzi wawe akaba yagukorera cya kintu cyiza yahoze agambirira kugukorera.
Ikindi kandi nabwira abagore n’abakobwa, muzirikane ko abagabo na bo ari abantu. Yego urashaka ko akwitaho, ariko muhinduke, musirimuke namwe mubiteho. Abagabo na bo bagira amarangamutima, bagira ibyo bakunda, ku buryo kuri Saint Valentin ubimuhayemo impano yakwishima, aho kumuhoza ku gitutu cy’uko ari we ugukorera byinshi kuri uwo munsi.
Mutungure umuhe impano ufitiye ubushobozi na we yishime, umwibutse ko afite umukunzi wamunambaho n’igihe byose bitagenze neza mu ruhande rwe.
Gusa ariko nanone kuko abagabo cyangwa abasore bamwe bamenyereye guhora bikokora ngo banezeze abakunzi babo, umugore cyangwa umukobwa mukundana natangira kukwitaho aguha izo mpano akaba ari ubwa mbere bikubayeho, ntibibe ikibazo nanone ngo ugire ngo ari kubiguhonga wenda hari ikindi agushakaho.
Wumve ko ari ibisanzwe, kuko hano hanze hari abakobwa bafite umutima mwiza, bafite amafaranga, bazi gukunda, kandi bazi icyo bashaka mu rukundo.






Loading comments...
Leave a comment