Iyo utangiye kubura ibitotsi wibaza uko abantu bari bugufate, uba umeze nk’umuntu utegereje guhazwa n’uko bagenzi be bari kurya. Wateka ibiryo biryoshye, ukabyarura, yewe ukanabinomba, ariko ntabwo warya mu kimbo cy’undi muntu. Inzara ni gatozi. Buri muntu wese aba agomba kugaburira igifu cye, kandi n’amarangamutima ni uko ameze.
Umuhanga mu by’imitekerereze Julian Rotter yabyise “Locus of control." Iyo imyanzuro yawe ihora ishingiye ku bitekerezo by’abandi, ugakora ikintu ari uko gusa ubona nta we uri bukinene, hagira unenga ibyo ukora ugahita ubireka, birangira utagifite ubushobozi bwo kwitekerereza. Ariko iyo “locus of control” ishingiye kuri wowe, imyanzuro yawe ishingira ku ntego zawe n’ibyo wifuza kugeraho.
Niba wumva ushaka gukora ikintu kizakugirira akamaro kandi kibaha ntawe kizahutaza, gikore.
Ntuzategereze ko abantu babanza kucyemeza, kuko imiterere y’abantu ibabuza kwakira impinduka. Daniel Kahneman na Amos Tversky babigaragaje neza muri Prospect Theory. Babonye ko abantu bagira amarangamutima menshi iyo bagize icyo bahomba kurusha iyo bungutse.
Iyo ukuze mu bitekerezo, ugahinduka kandi ugakora ibintu bitandukanye n’ibyo wakoraga, urema igihombo mu bitekerezo by’abandi. Ntabwo ari igihombo cy’umutungo cyangwa amarangamutima, ahubwo ni igihombo cy’ibyo bamenyereye. Baba bashaka ko uguma uko uri kuko guhinduka bibasaba imbaraga zo kongera kukwiga.
Ikabaraje ishinga si amahitamo yawe n’ibyo ushaka kugeraho, ahubwo ni ukuguma uri umuntu bazi neza.
Na none niba abantu bagusabye gukora ikintu ukabona kidahuje n’intumbero yawe hamwe n’amahame yawe, ntuzemere kugikora. Iyo ubyemeye ukora mu bwenge bwawe ikitwa “cognitive dissonance" cyangwa se ikinyuranyo hagati y’ibyo ukora n’ibyo uzi. Uko igihe kigenda gihita, bituma utangira kwitakariza icyizere no kwigaya.
Uko abandi bakubona ntabwo ari byo bikugira uwo uri we, ahubwo ugomba kubifata nk’igikoresho.
Umuhanga mu by’imibanire Erving Goffman yasobanuye ko imyitwarire y’abantu iyo bari muri sosiyete iba imeze nk’imyiyereko. Wereka abandi uruhande rwawe rukugaragaza neza kandi rugatuma bakwemera.
Nk’uko umuhanzi atafata ubuzima bwe ngo abugire igitaramo, nawe ntuba ugomba kubaho ubuzima bwawe bwose nk’uri mu myiyereko. Iyo ushyize imbaraga nyinshi mu kurinda isura yawe muri rubanda kuruta uwo uri we, bituma ugira ubuzima bugaragara nk’aho butunganye ariko imbere nta byishimo na mba ufite.





Loading comments...
Tanga igitekerezo