Ni inyuguti yashyizweho kugira ngo aba ‘nonbinary’ bibone mu bandi dore ko iyi nyuguti ubu izajya inakoreshwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, mudasobwa, tablet n’ibindi.
Bibaye mu gihe aba bantu bari bamaze igihe basaba ko habaho inyuguti ivuga ngenga yabo kuko ubusanzwe muri iki gihugu hakoreshwaga ijambo ‘TA’ mu kubavuga ibyumvikana nk’aho ari Icyongereza ndetse n’ijambo ubwaryo rikaba ryandikishije inyuguti zitari iz’Igishinwa.
Siufung Law uharanira uburenganzira bw’ ‘aba-nonbinary’ yavuze ko hari hageze ngo abantu nka we bisange mu bandi.
Ati “Ibi ni uguha agaciro abantu nka njye no kumenya neza ko abantu bose batibona mu bitsina bisanzwe aribyo umugabo n’umugore batasigaye inyuma yaba mu muco no mu rurimi.”
X也 ni ijambo rishya ryashyizwe mu rurimi rw’Igishinwa ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ‘ibindi bitsina’ kuko 也 mu Gishinwa isobanura ‘also’ cyangwa ‘too’ mu Cyongereza.
Ni mu gihe X yo ikunze gukoreshwa ku bantu badashaka kugaragaza ko ari abagabo cyangwa abagore.
Mu Cyongereza “nonbinary” bakoresha ngenga z'ubwinshi nka bo/bariya (they/them) kabone n'iyo yaba ari umwe. Urugero, iyo uri kumuvuga, ugira uti "Bagiye gutembera", aho kuvuga ngo "Yagiye gutembera" cyangwa se uti "Ejo nahuye na bo" nyamara uvuga umuntu umwe gusa.
Kuko ari abantu bumva ko atari abagabo cyangwa abagore, iyo ubavugisha wirinda kuvuga ibintu byerekana ko ari umugore cyangwa umugabo n’iyo ku miterere y’umubiri waba ubibona ko ari umugore cyangwa umugabo.
Izo ngenga z’abo bantu mu rurimi rw’Igishinwa ntazabagamo kuko uru rurimi buri jambo rigira inyuguti yaryo ndetse yanditse mu buryo busa n'ubutanga ibimenyetso by’icyo iyo nyuguti isobanuye.
Mu mwimerere w’uru rurimi kandi nta nyuguti za ngenga zigaragaza ibitsina zabagamo nk’uko mu Kinyarwanda ntazibamo.
Icyakora mu kinyejana cya 20 kubera umubano u Bushinwa bwagiye bugirana n’ibihugu by’amahanga ndetse n’ubwiyongere bw’abaharanira uburenganzira bwa muntu, byatumye mu nyuguti z’Igishinwa habaho inyuguti ivuga umugabo ‘他’ n’ivuga umugore ‘她’ byose bisomwa kimwe 'tā'.






Loading comments...
Tanga igitekerezo