Ubuyobozi bwatangaje ko izi mpanuka zatewe ahanini no koga ahantu hatari umutekano mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi.
Minisitiri ushinzwe siporo n’urubyiruko, Marina Ferrari, yavuze ko “bitagomba gufatwa nk’ibintu byoroheje kujya koga ahantu hatari umutekano mu gihe cy’ubushyuhe bukabije.”
U Bufaransa, Espagne n’u Butaliyani ni byo bihugu byibasiwe cyane n’ubu bushyuhe bukabije. Mu Bufaransa hagezweho ubushyuhe bukabije muri Kamena.
Muri Espagne, ubushyuhe bwarenze dogere 40°C mu duce twinshi, aho serivisi y’iteganyagihe Aemet yatangaje ko ibi ari ibimenyetso by’uko impinduka z’ibihe ziri gutuma ubushyuhe bukabije bwiyongera buri mwaka.
Mu Butaliyani ho, imijyi 15 yasabwe kwitwararika, harimo Roma, Milan, Florence, Turin na Venice, bisobanura ko ubushyuhe buri ku rwego rushobora guteza ingaruka ku buzima bw’abantu.
Mu Budage, abantu benshi na bo bamaze kurohama mu gihe ubushyuhe bukomeje kwiyongera bugera hafi kuri 40°C mu duce twinshi.
Mu Butaliyani, leta yashyizeho ingamba nshya zo kurinda abakozi bakorera hanze nk’abahinzi n’abubatsi, kugira ngo badakora mu masaha y’ubushyuhe bukabije.






Loading comments...
Leave a comment