Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko asanga u Burusiya bukwiye gusubizwa mu ihuriro ry’ibihugu bikize ku Isi rizwi nka G8, avuga ko icyemezo cyo kubwirukana cyari ikosa rikomeye.
Sir Keir Starmer wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva muri Nyakanga 2024, yeguye nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’abarimo abahoze bamushyigikiye.
Ibintu bikomeje guhinduka mu Bwongereza, aho igitutu gikomeye kiri gushyirwa kuri Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, ku buryo benshi muri Guverinoma no mu Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) batangiye kwemera ko ashobora gutangaza gahunda yo kuva ku butegetsi mu masaha cyangwa iminsi mike iri imbere.
Abahuza mu biganiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran batangaje ko icyiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati y’abayobozi bo mu nzego zo hejuru cyarangiye ku wa 22 Kamena, impande zombi zemeranya ku mirongo migari igamije kugera ku masezerano ya nyuma mu minsi 60 y’agahenge.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakinnye ku mubyimba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, agaragaza ko yatsinzwe bikomeye cyane ku mishinga igamije guteza imbere Abongereza.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance yageze mu Busuwisi mu biganiro by’amahoro bigomba kumuhuza n’intumwa za Iran.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer ashobora kwegura mu cyumweru gitaha nyuma y’uko abamushyigikiye mu ishyaka rye bakomeje kuba mbarwa.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira ko Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yamusabye ko bifotozanya mu nama ya G7 kugira ngo yongere igikundiro cye mu bantu.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko nta imisoro yo kunyura mu nzira ya Hormuz izishyuzwa ubwato n’ibicuruzwa bihanyura mu minsi 60 y’agahenge Amerika yemeranyijeho na Iran.
Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Begoña Gómez, yategetswe kujya yitaba urukiko mu gihe akurikiranyweho ibyaha bya ruswa ndetse abuzwa kuva mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima muri Liban yatangaje ko ibitero bya Israel bimaze guhitana abantu nibura 4.057 kuva ku wa 2 Werurwe, mu gihe abandi 12.121 bakomeretse. Ni imibare mishya igaragaza uburemere bw’intambara n’umutekano muke bikomeje kwibasira iki gihugu, cyane cyane mu majyepfo yacyo.
Igitabo gishya cyanditswe n'abanyamakuru ba The New York Times, Maggie Haberman na Jonathan Swan, kizashyirwa hanze vuba, cyashyize ahagaragara amabanga yihariye y'ubuzima bwa Donald Trump n'imiyoborere ye mu gihe cya manda ye ya mbere muri White House.
Umuherwe Jeff Bezos, washinze sosiyete ya Amazon n'ikigo gikora ibijyanye n’isanzure cya Blue Origin, yatangaje ko inganda zose zangiza ikirere zikwiye kwimurirwa ku Kwezi mu kurengera Isi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yerekanye indege nshya yo mu bwoko bwa Boeing 747-8, yatanzwe na Qatar kugira ngo yifashishwe mu itsinda ry’indege zitwara Perezida wa Amerika, zizwi nka Air Force One.
Nyuma y'amasezerano y'amahoro y'ibanze aherutse gusinywa hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tehran yatangaje ko nyuma y'iminsi 60 izatangira gusoresha urujya n'uruza rw'ubwato bunyura mu Muhora wa Hormuz.
Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Mykhailo Fedorov, yatangaje ko buri misile, drones cyangwa ikinyabiziga cya gisirikare cy’u Burusiya gifatiwe ku rugamba kizajya gifatwa nk’isoko y’ubumenyi ku bihugu bishyigikiye Ukraine.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yavuze ko Perezida Donald Trump yahimbye inkuru yavugaga ko ngo yamwinginze ngo bifotozanye mu nama ya G7, avuga ko ayo magambo atari ukuri na gato.
Abayobozi bo mu nzego nkuru za Amerika batangaje ko Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran bemeranyije guhagarika imirwano.
Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika, yibasiye Donald Trump, agaragaza bimwe mu byo ubutegetsi bwe bwananiwe kugeraho.
Ibarura ryakozwe ku rusobe rw'ibinyabuzima byo mu mashyamba mu 2024/2025 yagaragaje ko Tanzania ari yo iri ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’intare aho ifite izigera ku 17.200.