Trump yavuze ko igihe uyu musoro wajyaho ari igihe Amerika yayishyiraho mu gihe ibiganiro by’amahoro byananirana.

Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ati “Nta misoro izishyurwa mu nzira ya Hormuz mu gihe cy’iminsi 60 y’agahenge, kandi nta n’imisoro izaba iriho nyuma y’icyo gihe, uretse gusa igihe yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe amasezerano atagezweho…”

Ibi bije mu gihe hari ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bigamije guhagarika intambara burundu nubwo intambara ya Israel na Liban ishobora kubikoma mu nkokora.

Trump yemeje ko ubwato bunyura muri Hormuz butazasoreshwa muri iyi minsi 60 y'agahenge