Amakuru yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Telegraph avuga ko Starmer ashobora kwegura ku wa Mbere tariki 22 Kamena 2026.
Amajwi ahamagarira Starmer kwegura akomeje kwiyongera nyuma y’uko Ishyaka ry’Abakozi ritsinzwe amatora y’abagize inzego z’ibanze yabaye muri Gicurasi 2026, aho iri shyaka ryabuze imyanya igera kuri 1.500.
Igitutu cyo kwegura kuri Starmer cyakomeje kwiyongera nyuma y’uko Andy Burnham yongeye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ahagarariye agace ka Makerfield.
Andy Burnham asimbuye mu Nteko Ishinga Amategeko Josh Simons wari uhagarariye aka agace ariko aza kwegura muri Gicurasi 2026.
Bivugwa ko Josh Simons yeguye kugira ngo ahe umwanya mu Nteko Andy Burnham cyane ko ari we uhabwa amahirwe yo gusimbura Keir Starmer ku buyobozi bw’ishyaka n’umwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Mu Bwongereza, abaturage ntibatora Minisitiri w’Intebe mu buryo butaziguye. Batora abadepite bahagarariye uturere twabo mu Nteko Ishinga Amategeko. Ishyaka ribonye ubwiganze ni ryo rishyiraho Guverinoma, maze umuyobozi waryo akagirwa Minisitiri w’Intebe n’Umwami. Ni yo mpamvu Burnham aramutse atsinze Starmer mu buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi, ashobora guhita yinjira muri 10 Downing Street, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, atabanje gutegereza andi matora rusange.
Umwe mu bayobozi bakuru bo mu Bwongereza waganiriye na The Telegraph yavuze ko hari impinduka zikomeje kuba mu bagize Guverinoma y’u Bwongereza, kuva Burnham yatorerwa kongera gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Avuga ko Starmer nawe amaze kubibona ko atazigera aguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kubera izo mpinduka zikomeje kuba muri Guverinoma ayoboye.
Umudepite wo mu Ishyaka ry’Abakozi nawe wagiranye ikiganiro na Telegraph yavuze ko Keir Starmer azegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bitarenze ku wa Mbere tariki 22 Kamena 2026.
Yavuze ko impamvu azegura ari ukubera ko abamushyigikiye muri iri shyaka bakomeje kuba bake cyane.
Ati “Nta muntu n’umwe asigaranye. Cyeretse abo bafitanye isano bakorera mu biro bya Minisitiri w’Intebe cyangwa abantu bari basanzwe ari inshuti ze z’akadasohoka nibo asigaranye nk’abamushyigikiye mu ishyaka ryacu.”
Yakomeje avuga ko mu gihe Starmer yagerageza guhangana na Burnham adashobora kumutsinda.






Loading comments...
Tanga igitekerezo