Ibi byatangajwe nyuma y’uko Trump avugiye mu kiganiro kuri televiziyo yo mu Butaliyani ko Meloni “yamwinginze ngo bafatane ifoto”, ndetse ko we “yabyumvaga amugirira impuhwe.”
Trump yabwiye La7 TV ati “Yanyinginze ngo twifotozanye, namugiriye impuhwe.”
Meloni yahise asubiza avuga ko ibyo ari “inkuru yahimbwe idafite ishingiro.”
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Meloni yavuze ko atumva impamvu umukuru w’igihugu nka Trump yakomeza gukoresha imvugo nk’iyo ku bafatanyabikorwa be, anagaragaza ko atari ubwa mbere habayeho amagambo nk’ayo abona adahesha icyubahiro abayobozi b’ibihugu bafatanyije.
Ibi byabaye mu gihe Meloni na Trump bari baherutse kugaragara mu biganiro bya hafi mu nama ya G7 yabereye Évian-les-Bains mu Bufaransa, aho byari byitezwe ko umubano wabo ukomeza kuba mwiza. Ariko aya magambo yateje impaka ndende mu miyoborere n’ububanyi n’amahanga.
Amagambo ya Trump yarakaje bikomeye abayobozi b’u Butaliyani bituma Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga Antonio Tajani, ahita asubika uruzinduko yagombaga kugirira muri Amerika ku wa 21-22 Kamena 2026.







Loading comments...
Tanga igitekerezo