Ibi yabitangaje mu gihe ibiganiro hagati ya Iran na Amerika bikomeje kubera mu Busuwisi, bigamije guhagarika burundu intambara ihanganishije impande zombi. Ibi biganiro byayobowe na Visi Perezida wa Amerika JD Vance n’abahuza barimo Qatar na Pakistan.

Ghalibaf yavuze ko iterabwoba rya Amerika ridashobora gutuma Iran ihindura ibyemezo byayo, anashimangira ko ingabo z’igihugu ziteguye gusubiza mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ati “Ntibakwiye kwibwira ko dukorera ku iterabwoba rya Amerika. Bashatse bakwitondera ibyo batangaza, ingabo zacu ziteguye gusubiza mu bundi buryo. Ibyo bavuga byose twe tuzakora.”

Ni nyuma y’uko Trump yari amaze kuvuga ko Iran nifunga umuhora wa Hormuz abari mu biganiro batazashobora gusubira mu gihugu cyabo.

Trump yavuze ko mu gihe amasezerano atagerwaho, Amerika izigarurira Hormuz igatangira gusoresha ubwato bw’ibicuruzwa buhanyuzwa buri munsi, burimo ubutwaye ibikomoka kuri peteroli.

Mohammad Ghalibaf ukuriye abo ku ruhande rwa Iran baganira na Amerika yavuze ko ingabo ziteguye gusubiza Amerika mu buryo bwose