Nubwo kugeza ubu Starmer ataratangaza ku mugaragaro ko yeguye, ibitangazamakuru bikomeye byo mu Bwongereza bivuga ko abantu ba hafi muri Guverinoma bategereje ko ashyira hanze ingengabihe y’inzira yo kumusimbuza. Ibi bibaye nyuma y’amezi menshi y’igitutu, aho ubuyobozi bwe bwagiye bunengwa kubera imikorere ya Guverinoma, gutsindwa kw’Ishyaka ry’Abakozi mu matora y’inzego z’ibanze n’igabanuka ry’icyizere abaturage bamufitiye.

Ikibazo cyarushijeho gukomera nyuma y’intsinzi ya Andy Burnham mu matora y’akarere ka Makerfield.

Burnham, wahoze ari Meya wa Greater Manchester, agaragara nk’umuntu ufite amahirwe menshi yo gusimbura Starmer. Hari n’abavuga ko bishobora kutazaba ngombwa ko haba ihangana rikomeye mu ishyaka, kuko Burnham ashobora kuba umukandida umwe wemerewe kuyobora iri shyaka no gufata ubutegetsi.

Mu gihe Starmer yaba yeguye, u Bwongereza bwakwinjira mu kindi cyiciro cy’impinduka za politiki, mu myaka mike ishize yaranzwe no guhindagurika kw’abaminisitiri b’intebe. Abatavuga rumwe n’Ishyaka ry’Abakozi bavuga ko ibi byerekana ko Guverinoma iri mu bibazo bikomeye, mu gihe bamwe mu bo muri iri shyaka bo bavuga ko guhindura umuyobozi ari bwo buryo bwo kugarura icyizere.

Icyo benshi bahanze amaso ubu ni Downing Street: ese Starmer aratangaza ko agenda? Nagenda se, Burnham azahita amusimbura vuba, cyangwa hazabaho irindi higanwa imbere mu Ishyaka ry’Abakozi?

Amasaha ya Keir Starmer nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza arabarirwa ku ntoki