Ni ibyavuye mu ibarurwa ryakozwe ku n’ikigo gishinzwe gukora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima biboneka mu mashyamba cya Tanzania.
Iyi raporo yashyizwe hanze ku wa 17 Kamena 2026, igaragaza ko Tanzania ifite amoko 28 y’inyamaswa nini ziri mu mashyamba na pariki zayo.
Iyi raporo igaragaza ko kugeza ubu Tanzania ifite intare ibihumbi 17.200 ibituma iba iya mbere ku Isi mu kugira intare nyinshi aho ikurikirwa na Afurika y’Epfo ifite izirenga 3000.
Tanzania kandi ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gifite imbogo nyinshi, kuko ubu zigeze kuri 321.437.
Iki gihugu kandi ni icya gatatu muri Afurika gifite inzovu nyinshi kuko ifite inzovu, 66.737, kikaba icya kane muri Afurika mu kugira inkura nyinshi kuko gifite inkura 322.
Ni inyamaswa ziri mu mashyamba atandukanye muri iki gihugu arimo Serengeti National Park, Ngorongoro Conservation Area, Tarangire National Park, Lake Manyara National Park na Arusha National Park.
Ministiri w’Umutungo Kamere n’Ubukerarugendo wa Tanzania, Ashatu Kijaji, yagaragaje ko iyi raporo ari ingenzi kuko ifasha mu gushyira ingamba n’amategeko birengera urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mashyamba.
Yavuze ko byerekana umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu kurwanya ibibazo byari byugarije izi nyamaswa, birimo ba rushimusi, ibikorwa bya muntu byazibangamiraga n’ibindi byose hagamijwe kugira iki gihugu ahantu inyamaswa zisanga.






Loading comments...
Tanga igitekerezo