Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026 yakangaranyije abantu ndetse yumvikana mu Murwa Mukuru, Doha.
Icyambu cya Ras Laffan ni cyo kinini ku Isi mu byubatswe n’abantu gifite ibikorwaremezo bya gaz. Iki cyambu giherutse kuraswaho na Iran ubwo yari ihanganye na Amerika na Israel mu ntambara.
Minisitiri w’Ingufu muri Qatar, Saad Sherida al-Kaabi, yavuze ko bari gukora iperereza ngo bamenye icyateye iyi mpanuka.
Arakomeza ati “Uru ruganda rwahagaritse gukora [gaz] mu Ukuboza 2025 bijyanye n’uko rwari ruri gusanwa, hubahirizwa amabwiriza yari yasabwe. Rwari rwongeye gusubukura imirimo mu minsi ibiri ishize.”
Sherida al-Kaabi yavuze ko abaguye muri iyi mpanuka ari abaturage b’u Buhinde na Pakistan. Yashimangiye ko iyi mpanuka itazahungabanya ibijyanye na gaz yoherezwa mu mahanga.
Bikiba amatsinda y’ubutabazi yahize ahagoboka kugira ngo batabare abakomeretse barinde ko inkongi yasakara hose.
Ikigo cya Qatar gishinzwe ingufu, QatarEnergy, cyatangaje ko gusana uru ruganda bizagabayaho toni miliyoni 12,8 bya gaz mu myaka iri hagati ya 3-5.






Loading comments...
Tanga igitekerezo