Perezida Zelenskyy yahaye Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko icyumweru kimwe cyo gukuraho ibyo bikoresho by’itumanaho biri mu minara.
Aya magambo yatangajwe mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Ukraine na Belarus, isanzwe ari inshuti ikomeye y’u Burusiya.
Belarus ishinja Ukraine kugira uruhare mu gitero cya drone cyagabwe mu karere ka Bryansk mu Burusiya, kigakomerekeramo abana batandatu bari mu ikipe y’umupira w’amaguru, kikanahitana umugore w’umutoza wari ubaherekeje. Kyiv yahakanye uruhare muri icyo gitero.
Zelensky yavuze ko Lukashenko akwiye kugaragaza ko Belarus ishaka amahoro, ikabanza gukuraho ibyo bikoresho by’itumanaho. Yavuze ko Belarus iri mu bafasha u Burusiya kubona ibikomoka kuri peteroli, bityo ko bikwiye guhagarara.
Ku ruhande rwa Belarus, Lukashenko yakunze kuvuga ko igihugu cye kidashaka kwinjira mu ntambara cyangwa gutera ikindi gihugu. Yavuze ko abashaka gukururira Belarus mu ntambara bazabiryozwa.
Kuva intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangira mu 2022, Belarus ntiyigeze yinjira mu mirwano mu buryo butaziguye, ariko yakomeje gufatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Burusiya.






Loading comments...
Tanga igitekerezo