Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa yatangaje ko izahagarika iyoherezwa muri Amerika ry’ibicuruzwa bishobora gukoreshwa mu gisirikare no mu buzima busanzwe [dual-use items] kuri ibi bigo birimo ibikora ‘drones’ n’ibicukura amabuye y'agaciro.

Ibi bije nyuma y'uko Minisiteri y'Ingabo ya Amerika ishyize ibigo by'u Bushinwa nka Alibaba na Baidu ku rutonde rw'ibikorana n'igisirikare cy’u Bushinwa, ibintu bibibuza guhabwa amasoko ya gisirikare muri Amerika.

U Bushinwa buvuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda umutekano w’igihugu no gusubiza icyo bise kwagura urutonde rw'ibigo bya gisirikare by'u Bushinwa binyuranyije n'amategeko.

Hagati aho, Minisiteri y'Imari y'u Bushinwa yabujije inzego za Leta kugura ibicuruzwa mu bindi bigo 46 by’Abanyamerika birimo Lockheed Martin, General Dynamics, Raytheon n’ibindi.

Impuguke zivuga ko ibi bihano bizagira ingaruka zidakanganye cyane, kuko ibyo bigo bya Amerika bisanzwe bidakorera ubucuruzi mu Bushinwa cyane. Muri aya mabwiriza kandi, u Bushinwa bwabujije ibigo n'abantu bo mu bindi bihugu kugurisha ibicuruzwa byabwo kuri ibi bigo bya Amerika byakumiriwe.