Yavuze ko intego ari ugufasha abafatanyabikorwa kumenya imikorere y’ikoranabuhanga ry’intwaro z’u Burusiya no gutegura uburyo bwo guhangana na zo.
TrophyLab ikubiyemo amakuru ku ntwaro zitandukanye, kuva ku ntwaro nto, drones, indege z’intambara, misile zifite umuvuduko ukabije, kugeza ku bikoresho by’intambara byifashishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Mu bivugwa harimo drone ya Shahed ikomoka muri Iran, misile Kinjal n’igifaru cya T-90M.
Uru rubuga ntiruzaba rufunguye kuri buri wese. Ruzakoreshwa gusa n’abantu cyangwa inzego zemejwe, zirimo ibihugu by’inshuti, laboratwari, abahanga mu by’ikoranabuhanga n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.
Ukraine ivuga ko aya makuru azafasha kwihutisha ubushakashatsi no gukora uburyo bwo kurwanya intwaro z’u Burusiya.
Ku ruhande rwa Ukraine, ikoranabuhanga u Burusiya bwafataga nk’ibanga rigiye guhinduka intwaro yo gufasha abashyigikiye Ukraine kwirinda ibitero byayo.
Ukraine launches TrophyLab: we are opening access to captured Russian weapon technologies for our global partners. Every missile, drone, and vehicle seized on the battlefield is now a source of knowledge for the free world.
Through this secure platform, allied governments,… pic.twitter.com/IM6ujyFnPB
— Mykhailo Fedorov (@FedorovMykhailo) June 19, 2026





Loading comments...
Tanga igitekerezo