Iyi ndege y’agaciro gakabakaba miliyoni 400 z’amadolari, yari yaratanzwe na Leta ya Qatar nk’impano idafite ikindi isaba Amerika. Ingabo zirwanira mu kirere za Amerika zatangaje ko imirimo yo kuyivugurura yarangiye, ikaba igiye gutangira igeragezwa rya nyuma mbere yo gutangira gutwara Perezida.

Trump yavuze ko iyi ndege yahinduwe “White House iguruka”, ku rwego rw’akataraboneka mu bijyanye n’umutekano.

Mu byahinduwe harimo kongera ubushobozi mu mutekano wayo, itumanaho rikoreshwa mu butumwa bwa gisirikare, ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’uburyo bwo kuyitaho. Ingabo za Amerika zavuze ko ingaruka zose zashoboraga guterwa n’uko yari yarakoreshejwe mbere zakuweho.

Nubwo imbere mu ndege hatakozwe impinduka nyinshi, hanze yayo yashyizweho amarangi mashya arimo umutuku, umweru, ubururu n’ibara risa na zahabu.

Icyemezo cyo kwakira iyi ndege cyari cyateje impaka muri Amerika, aho bamwe mu banenga Trump ndetse na bamwe mu bamushyigikiye bavugaga ko kwakira impano y’agaciro kangana gutyo bishobora guteza ikibazo. White House yo yavuze ko kwakira iyo ndege byemewe n’amategeko, inatangaza ko Trump navaho izashyirwa mu ngoro yamwitiriwe.

Iyi ndege izakoreshwa by’agateganyo, mu gihe Amerika igitegereje izindi ebyiri za Boeing VC-25B zagenewe Air Force One.

Ingabo za Amerika zishinzwe umutekano wo mu kirere ni zo zavuguruye iyi ndege ziyijyanisha n'igihe
Ni indege Trump yahawe na Qatar nk'impano
Trump yavuze ko iyi ndege yavuguruwe igahinduka nka White House iri mu kirere
Trump yashimiye abasirikare bakoze akazi gakomeye kuri iyi ndege