Trump yavuze ko Meloni yamusabye ko bifotozanya nyuma y’uko u Butaliyani bwimye ubufasha Amerika mu ntambara imaze iminsi iyihanganishije na Iran.

Ikibazo kijya kuvuka, Trump yari yabwiye Televiziyo yo mu Butaliyani yitwa La7 TV ko Meloni yamwinginze ngo bafatane ifoto, undi arabyemera kubera kumugirira impuhwe.

Ati “Yanyinginze ngo twifotozanye, namugiriye impuhwe.”

Meloni yahise asubiza avuga ko ibyo ari “inkuru yahimbwe idafite ishingiro.”

Binyuze mu butumwa Trump yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa 20 Kamena 2026, yongeye gushimangira ko Meloni yamwinginze ngo bifotozanye mu nama ya G7, kugira ngo igikundiro cye cyongere kugaruka.

Ati “Ntabwo ari kwitwara neza mu Butaliyani ugereranyije n’abantu bamukunda, ibyo ndakeka ko byatewe n’uko yanze gufatanya na Amerika mu ntambara ya Iran, gusa nyuma y’uko dutsinze Iran yifuza kugaruka.”

Meloni yahise asubiza Trump avuga ko “Kuba inshuti nawe ntacyo byamfashije mu bijyanye n’igikundiro cyangwa n’umwanya ndiho mu Butaliyani.”

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byanze kwifatanya na Amerika mu ntambara yari ihanganyemo na Iran. Bwanze ko indege z’igisirikare cy’iki gihugu zigwa ku birindiro bya Sigonella mu Mujyi wa Sicily nk’inzira iziganisha mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Giorgia Meloni yarahiye agaramye ko atigeze asaba kwifotozanya na Trump