{Ibi ni ibyavuzwe n’abagore bo mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo, ubwo bizihizaga umunsi mukuru w’umugore w’icyaro ku rwego rw’igihugu ubwo wizihizwaga muri uwo murenge.}
Mukamukuku Christine uhagarariye inama y’abagore muri uwo murenge mu ijambo rye yavuze ko abagore bo mu murenge wa Rutunga bamaze kwigeza kuri byinshi ku buryo batakibyuka batanga amatangazo ku bagabo babo; bishatse kuvuga ko batakibyuka basaba abagabo babo amafaranga yo guhaha cyangwa gukemura ibindi bibazo byo mu rugo kuko ibikorwa byabo byo kwiteza imbere byatumye babirenga.
Yakomeje avuga ko abagore bo mu murenge wabo bibumbiye mu matsinda bita ikimina kibafasha kwizigamira amafaranga ndetse banafite ishyirahamwe bita “Dusasirane” ryatumye buri muturage abona matora kuko bagiye bayigurira buri muturage uri muri iryo shyirahamwe.
Nk’uko yakomeje abivuga uretse kuba bafite byinshi bigejejeho hari imbogamizi bagihura nazo, nk’imiterere y’umurenge wabo kuko uba ku musozi, kutagira umuhanda ngo babone uburyo bwo kurangura ngo bacuruze ndetse bafite n’ikibazo cy’umuriro w'amashanyarazi.
Bakaba banasabye akarere kubatera ingabo mu bitugu mu kubaka inzu mbera byombi bategenya kubaka.
Umuyobozi w'akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, imari n'iterambere, Munara Jean Claude yavuze ko akarere kazabafasha kubaka inzu mberabyombi bashaka kubaka kandi yabijeje ko amashanyarazi azahagera mu mpera z'uyu mwaka, ndetse yanahaye inkunga abakobwa b'abagide (guide)s bo muri uyu murenge y'Amafaranga ibihumbi 980 byo gukoresha mu mushinga w'ingurube bafite.




Loading comments...
Tanga igitekerezo