{Kuri uyu wa Gatanu Tariki 20 Nyakanga 2012, Abayisilamu bo mu Rwanda batangiye igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa “Ramadhan”.}

Mufti Gahutu Abdul Karim yavuze ko “Ramadhan” ari izina ry’ukwezi kwa cyenda mu rurimi rw’Icyarabu, igisibo cya Ramadhan kikaba itegeko ry’Imana yahaye abayemera ibicishije ku ntumwa yayo, Muhamad. Itegeko ryatanzwe nyuma y’imyaka ibiri Muhamad ahawe ubutumwa (abaye intumwa), hashize imyaka 1431 abayisilamu batangiye gusiba, kuko ubu bageze ku mwaka w’1433(umwaka wa kisilamu).

Gusiba muri Ramadhan ku bayisilamu, ni ukwigomwa ibyo wemerewe (ibyo utabujijwe n’Imana), ukabikora kubera Imana. Muri ibyo wigomwa harimo kurya no kunywa ndetse no kubonana n’uwo mwashakanye, bikaba bikorwa ku manywa (kuva umuseke utambitse kugeza mu kabwibwi).

Mufti Gahutu yatangarije IGIHE ko ibyo Imana yabujije (ibyaha) ari ikizira mu mezi yose (harimo n’uku kwa Ramadhan), ngo igisibo cya Ramadhan ni umwitozo ugufasha kuzitwararika mu yandi mezi yose.

Yasoje asaba Abayisilamu ayobora kuzagerageza kudacikwa n’ibyiza by’uku kwezi, bakarangwa no gutanga amahoro nk’uko Isilamu ibibasaba. Ndetse n’ibyaha bamwe bareka kubera Ramadhan (igisibo), bakazakomeza kubireka kuko ari ibyaha no mu yandi mezi.

Igisibo cya Ramadhan gitangizwa n’iboneka ry’ukwezi (nicyo gisoza kikanatangiza ukwezi kwa kislam), ubu bikaba biteganyijwe ko kizasozwa hongeye kuboneka ukwezi. Gusa ntigishobora kurenza iminsi mirongo itatu cyangwa ngo kigire munsi y’iminsi 29.

Twabamenyesha ko kandi uretse Abayisilamu bo mu Rwanda, n’abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi batangiye iki gisibo.