ADEPR ku rwego rw'igihugu yakoreye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rulindo ku rwibutso rwa Rusiga, kuwa 13 Mata 2015, igaragaza ko abanyamadini batitwaye neza, bamwe bakagira uruhare muri Jenoside.

Iyi mihango yari yitabiri we n’imbaga y'abaturage bunamira abazize Jenoside bagera ku 6300 bashyinguye mu rwibutso rwa Rusiga, hanashyingurwa indi mibiri 47 yakuwe mu mirenge ya Mbogo, Bushuki, Ngoma na Shyorongi.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Sibomana Jean, yanenze bamwe mu banyamadini ku ruhare rukomeye amadini yagize mu gusenya umuryango nyarwanda, ati "Amadini yagize uruhare rukomeye mu gusenyuka ku muryango nyarwanda guhera cyanye mu gihe cya gikoloni aho abamisiyoneri bari inkoramutima za ba gashakabuhake muri icyo gihe cyabo kuko n'ubundi bazanye, umugambi wabo wari umwe. Ntaho bari batandukaniye. Ibyo byatumye n'ivugabutumwa mu Rwanda ridahindura imitima, ahubwo abantu birunze mu madini tukagwiza umubare w'abantu."

Yakomje agira ati "Mu myiherero itandukanye y'abanyamadini twemeje gusaba Imana imbabazi n'Abanyarwanda ko tutasohoje inshingano zacu nk'abanyamadini, kwigisha abantu urukundo no kubana amahoro kurusha kubarunda mu madini, kugira uruhare rufatika mu gusana imitima y'abantu no kubafasha gukomeza kwiyubaka. Twatangiye urugendo rwo gusaba imbabazi abagezweho n'ubwicanyi ndengakamere."
Muri ibi bikorwa byo kwibuka, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w'Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Valentine Rugwabiza, yasabye ko buri wese arwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati"Biragaragara ko hakiri benshi muri twebwe bagifite ukuri bazi bataravuga. Baturage, turwanye abapfobya jenoside ntabwo turi mu gihe cyo kwinginga ngo abantu bemere ko Jenoside yabaye. Oya, turwanira ukuri, urwanya ukuri tuzamurwanya. Upfobya Jenoside ararwanya igihugu, ni nko gufata imbunda akaza gutera igihugu. Ni uko bimeze ni cyo kimwe. Uwo nguwo amakuru mwaba mumufiteho mugomba kumushyira ahagaragara."
Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev Pastor Tom Rwagasana yigishije ko hari ibyiringiro ko n'ubwo igiti cyatemwa cyongera kigashibuka (Yobu 14:7), ko kuba abanyarwanda barahuye n'ibikomeye, igiti cyongeye kigashibuka kikera imbuto zifashwe neza n'ubuyobozi bwiza buriho mu Rwanda.






Loading comments...
Tanga igitekerezo