Ni amabuye acukurwa mu kirombe cya Nyakabingo giherereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi. Ni cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi ya ‘Wolfram’. Buri mwaka gicukurwamo toni 1.000.

Aya mabuye yoherezwa mu kigo cya Global Tungsten & Powders (GTP) bigizwemo uruhare n’umufatanyabikorwa wa Trinity Metals, Traxys, ikigo gifite icyicaro i New York.

Amabuye acukurwa na Trinity Metals akoreshwa mu gisirikare cya Amerika no mu nganda zayo. Acuruzwa binyuze mu masezerano y’ubucuruzi Trinity Metals yagiranye na GTP yo kohereza wolfram (tungsten) muri Amerika. Yasinywe ku wa 28 Kanama 2025.

Tungsten cyangwa se wolfram ni ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, imbunda n’amasasu. Trinity Metals iyohereza mu mahanga yabanje kuyitunganya ku kigero cya 68%, inganda zindi zikayongerera agaciro kugera kuri 99,9%.

Iki kigo kigaragaza ko kuva amasezerano yasinywa hamaze koherezwa toni 320 za wolfram zavuye mu birombe bya Nyakabingo, zohererezwa mu nganda za GTP ziri i Towanda muri Leta Pennsylvania kugira ngo zitunganywe kugeza ku rwego rwo hejuru, mbere yo gukoreshwa mu nzego z’igisirikare n’inganda muri Amerika.

Mu itangazo Trinity Metals yashyize hanze yagize iti “Mu gihe twakubye kabiri [amabuye] twoherereza GTP mu kwezi gushize, umusaruro wa Trinity Metals wihariye 20% by’amabuye ya wolfram itunganyijwe ku rwego rwa mbere ikoreshwa muri Amerika buri kwezi.”

Iki kigo kiri mu bikomeye bicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda kigaragaza ko gishaka gukuba gatatu amabuye cyohereza muri Amerika.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity Metals,
Shawn McCormick, yavuze ko amabuye ya wolfram ya Trinity Metals akomeje gukenerwa muri Amerika ku rwego rwo hejuru haba mu gisirikare no mu rwego rw’inganda.

Ati “Itumizwa rya wolfram na ryo rikomeje kuzamuka cyane ko Amerika idatunganyiriza wolfram imbere mu gihugu. U Bushinwa bugenzura 80% bya wolfram mu Isi, bwanze kuyohereza mu mahanga, ibituma iyo Trinity Metals yohereza iturutse mu Rwanda ikomeza kuba ingenzi ku mutekano wa Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.”

Shawn McCormick yavuze ko mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bicukura bikanohereza mu mahanga wolfram nyinshi, batewe ishema no kurufasha kuzuza ibyo Amerika isaba, ibizanarufasha gukomeza kugira ijambo rikomeye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi.

Ati “Tubona amahirwe akomeye yo gushyiraho ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi nk’uko asanzwe ahari mu bindi bihugu ku mugabane.”

Umuyobozi muri Traxys, Ioannis Kallinikos, yagize ati “Traxys itewe ishema no gufasha Trinity Metals isanzwe ari ikigo kinini muri Afurika gitunganya Tungsten ivuye mu birombe bya Nyakabingo, kugera ku isoko mpuzamahanga. Aya mabuye acuruzwa ku bakiliya bazwi cyane bo ku masoko ya Amerika n’u Burayi.”

Trinity Metals ni ikigo kiyoboye ibindi mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, cyisunga ikoranabuhanga cyane.

Iki kigo cyashinzwe mu 2022 ubwo hahuzwaga ibirombe bitatu birimo icya Nyakabingo gicukurwamo wolfram, icya Rutongo gicukurwamo tin byombi byo mu Karere ka Rulindo, ndetse n’icya Musha cyo mu Karere ka Rwamagana gicukurwamo tin na tantalum.

Kuva byahuzwa byahise biba ikigo kinini gicukura amabuye y’agaciro menshi mu Rwanda giha akazi abarenga 6.500.

Trinity Metals Group imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo ndetse iherutse gutangaza ko izashora miliyoni 100$ muri ibi bikorwa.

Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.

Trinity Metals kandi iri mu bushakashatsi bwa Lithium iherereye i Ntunga mu birombe bya Musha biri i Rwamagana. Iki kirombe gishya hateganywa ko kizaba gifite toni zigera kuri miliyoni 60.

Ibirombe bya Nyakabingo bivamo wolfram icuruzwa muri Amerika biri kuri hegitari 1.600. Bifite aya mabuye y’agaciro abarirwa muri toni ibihumbi 30 zishobora gucukurwa. Uyu munsi hava toni 100 ku kwezi.

Ibirombe bya Nyakabingo bicukurwamo toni 100 za Wolfram ku kwezi
Wolfram ituruka mu birombe bya Nyakabingo yihariye 20% by'ikoreshwa muri Amerika
Ifoto igaragaza ibirombe bya Nyakabingo