Mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi baguye i Ndera, kuwa 17 Mata 2015, hagaragajwe ko Interahamwe zari zifite ubugome budasanzwe.
Kuba abicaga batarababariye n’abari barwariye mu bitaro bya Ndera, Jean Pierre Dusingizemungu uyobora Ibuka avuga ko ari ikimenyetso gishimangira ko Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere, ndetse akavuga ko hagendewe no kuri ibyo gusa nta we ukwiye guhirahira ngo apfobye cyangwa ahakane Jenoside.
Yagize ati«Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bashakaga kurimbura icyitwa umututsi wese ; umwana, umugore ndetse n’abari hano mu bitaro by’indera bari barwaye mu mutwe, bigaragaza rero umugambi wo kurimbura, kuko barwanyaga abatabarwanya kurimbura byari umugambi, n’abahakana jenoside icyo tugomba guhora tukibibutsa, tukababwira tuti ‘ibyo mwakoze mwari mufite umugambi, nikibigaragaza ni uko kwica abana, uwo ariwe wese witwaga umututsi yagombaga gupfa kandi bari babiteguye’».
Hunamiwe abazize Jenoside barenga ibihumbi 21 baguye i Ndera, benshi muri bo bakaba ari abaguye mu Ivuriro rya Ndera, barimo abarwayi, abarwaza, abaganga n’abandi bari bahahungiye.

Jean De Dieu Muvandimwe warokokeye aho i Ndera, mu buhamya bwe yavuze ku buzima bukomeye banyuzemo, iyicwarubozo ryakorewe Abatusti bari bahungiye muri CARAES Ndera ndetse n’uburyo batereranywe n’Ingabo za Loni (MINUAR) bari bitezeho ubutabazi.
Yagize ati «Ababyeyi bacu bose ni aha ngaha bashiriye, natwe tuza kuvamo ku bw’Imana ntabwo navuga ko ari ku bw’umuntu. Imana yakomeje kuturinda kugeza aho ingabo za FPR ziziye, ndazishimira ko rwose zadukuye aha hantu, nta cyizere umuntu yari afite cyo kubaho, ariko twagiye kubona tubona baraje batubera nk’abacunguzi. »
Abari bahungiye mu bitaro bya CARAES Ndera ngo bagerageje kwirwanaho ariko ngo ntibabigeraho kuko kuwa 17 Mata 1994, interahamwe zahawe ubufasha n’ingabo zari zivuye mu kigo cya Gisirikare i Kanombe, zizana za burende n’amasasu hicwa benshi.






Loading comments...
Tanga igitekerezo