Iri shuri ryabonye amanota 86%, ihigika ibigo bine bihagarariye izindi ntara n’Umujyi wa Kigali.

Ni amarushanwa yasorejwe muri Lycée de Kigali kuri uyu wa 20 Kamena 2026. Yitabiriwe n’ibigo 20 by'amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, hatoranywamo ibigo bitanu byahize ibindi bihagararira intara enye n’Umujyi wa Kigali.

Yakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘‘Rubyiruko, tunoze Ikinyarwanda, twimakaze umuco wacu’’.

Ubutumwa n’inyigisho byayatangiwemo byageze ku banyeshuri ibihumbi 25 n’abarimu babo, mu bigo 20 byari byarayitabiriye ku ikubitiro.

Abatsinze bazahabwa ibihembo birimo amafaranga, imfashanyigisho nk’ibitabo, ndetse buri munyeshuri wahagarariye E.S Mubuga yabaye iya mbere muri aya marushanwa ahembwe mudasobwa.

Ni mu gihe kandi abanyeshuri bose bahagarariye ibigo bitanu byageze mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa bazahembwa ibirimo gusura Inzu Ndangamurage ku rwego rw'igihugu uko ari umunani, mu rwego rwo gukomeza kumenya amateka y’u Rwanda, gusigasira ururimi n’umuco wabyo.

Ibindi bigo byageze mu cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa ni G.S Remera Rukoma yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 85,5% ikaba yahagarariye Intara y’Amajyepfo, na Ecole de Sciences de Musanze yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 84% ihagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Hari kandi E.S Bumbogo yaje ku mwanya wa kane n’amanota 83% ihagarariye Umujyi wa Kigali, na TTC Kabarore yaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 75% ikaba yari ihagarariye Intara y’Uburasirazuba.

Mu izina rya bagenzi be bose begukanye umwanya wa mbere muri aya marushanwa, umunyeshuri witwa Mukwiye Arsene wiga mu mwaka wa gatandatu kuri E.S Mubuga mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi, yavuze ko aya marushanwa yababereye umwanya wo kwiyungura ubumenyi bushya, bityo ko inyungu yabazaniye atari ibihembo gusa.

Ati ‘‘Ikintu nabashije kwigira muri aya marushanwa, nabonye ko dushobora kuba turi Abanyarwanda, twitwa Abanyarwanda ariko tutazi iby’u Rwanda. Kuko ni byinshi nabashije kwigiramo. […], kuko njye njya gutangira aya marushanwa ntabwo narinzi byinshi bijyanye n’umurage w’u Rwanda, icyo narinzi ni ikeshamvugo cyane cyane.’’

Mukwiye yavuze ko icyatumye we na bagenzi be biyungura ubumenyi ari uko mu myiteguro y’aya marushanwa abakozi mu Nteko y’Umuco bagiye babarangira ibirimo aho bakura ibitabo ku mateka, umuco, ururimi n’umurage by’u Rwanda, ndetse umwarimu wabo w’Ikinyarwanda na we akabafasha byimbitse mu gusobanukirwa neza ibikubiye muri ibyo bitabo.

Umuyobozi Mukuru w’ Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yavuze ko kimwe mu byatumye hatekerezwa kuri aya marushanwa ari uko hari hamaze kugaragara ubwiyongere bw’urubyiruko rufite ikibazo cyo kuvanga indimi, anibutsa ko Ikinyarwanda atari ururimi rw’abakuze gusa.

Ati ‘‘Ikinyarwanda kiracyafite agaciro kacyo, Ikinyarwanda ntabwo kizazima. […] Hari abazi ko Ikinyarwanda ari ururimi rwo mu mihango, ururimi rw’abantu bakuze gusa, ahahise, oya! Uririmi rwacu rurakomeye ni ururimi rw’igihugu.’’

Ambasaderi Masozera kandi yakebuye abibeshya ko uvuga neza Ikinyarwanda aba atazi izindi ndimi z’amahanga, n’abibwira ko ukivuga nabi yaba ari we uzi nyinshi, avuga ko ibyo ari ukwibeshya cyane kuko atari ukuri.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko aya marushanwa akomeje gutanga umusaruro mwiza, hakaba hifuzwa ko yitabirwa n’ibigo byinshi hirya no hino mu gihugu, ndetse ko hazongerwa umubare w’amashuri azayitabira umwaka utaha.

Itorero rya Lycée de Kigali ni ryo ryasusurukije abitabiriye isozwa ry'aya marushanwa
Ubutumwa n'inyigisho byatangiwe muri aya marushanwa byageze ku banyeshuri basaga ibihumbi 25 mu bigo 20 byayitabiriye
Abari bagize akanama nkemurampaka muri aya marushanwa
G.S Mubuga yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’Ikinyarwanda, umuco n'umurage
Umuyobozi Mukuru w’ Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yibukije ko Ikinyarwanda atari ururimi rw'abakuze gusa, akebura urubyiruko rukivuga nabi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko umwaka utaha hazongerwa umubare w'ibigo byitabira aya marushanwa
Abanyeshuri bahagarariye ibigo bitanu byageze mu cyiciro cya nyuma muri aya marushanwa, bazahembwa ibirimo gusura Inzu Ndangamurage ku rwego rw'Igihugu uko ari umunani