{Mu gihe ibikorwa by’ igihembwe cy’ihinga birimbanije hirya no hino mu gihugu, abayobozi n’abaturage b’Akarere ka Gasabo nabo kuwa Mbere bitabiriye igikorwa cyo gutangiza iki gihembwe cya 2015A, bahinga igihingwa cy’ibigori.}

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho muri gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe, abaturage 584 bibumbiye mu matsinda 31 batangiye iki gihembwe bahinga ibigori kuri hegitari 84.

Eric Iyakaremye, umwe mu baturage bari muri aya matsinda yatangaje ko nyuma yo kwishyira hamwe bamaze kubona impinduka nziza, aho ababyeyi bari muri iyi gahunda batakibura amafaranga yo kwishyurira abana amashuri no kwikenura muri rusange kandi ubu bose bakaba bafite ubwisungane mu kwivuza.

Ndizeye Willy, Meya wa Gasabo yafatanije n'abaturage gutera ibigori

Nyuma yo gufatanya n’abaturage gutera ibigori muri iyi mirima, Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yababwiye ko bakwiriye gukora cyane kuko ari bo Umujyi wa Kigali uhanze amaso dore ko Akarere ka Gasabo kagizwe n'igice kinini cy'icyaro bityo umusaruro uva mu buhinzi buhakorerwa ukaba ugaburira benshi mu bawutuye.

Meya Ndizeye yatangaje ko bateze umusaruro munini muri iki gikorwa kuko aba bahinzi bahawe ifumbire mvaruganda, izatuma umusaruro wiyongera dore ko mu minsi yashize bakoreshaga ifumbire y’imborera yonyine, itarakundaga gutanga umusaruro uhagije.

Abaturage ba Bumbogo bitabiriye igikorwa cyo gutera ibigori