Ni igikorwa cyabaye ku wa 18 Kamena 2026, kibera mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka Saint Paul mu Mujyi wa Kigali.

RHIH yari itanze impamyabumenyi ku nshuro ya 9. Abayihawe barimo 185 basoje amasomo y’icyiciro cya Mbere ndetse na 54 basoje amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuforomo n’Ububyaza.

Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyabereye Saint Famille, kiyoborwa na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, akaba n’umuyobozi w’Ikirenga w’iri Shuri Rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Ruli, Dr. Dushimiyimana Innocent, yavuze ko bishimiye kuba ari bwo bwa mbere bagiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri biga mu cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Ati “Twishimiye ko aba baforomo n’ababyaza basoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ari zo mfura zirangije aya masomo mu Ishami ryacu rikorera hano i Kigali.”

Yashimiye abanyeshuri barangije umuhate wabaranze mu kwiga ndetse no gukora ubushakashatsi butandukanye.

Yavuze ko iyi Kaminuza yiteguye kuba icyitegererezo mu gutanga ubumenyi buhamye ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kongera umubare w’abatanga serivisi z’ubuvuzi.

Ati “Twifuza ko ishuri ryacu riba icyitegererezo mu myigire ifite ireme no mu bushakashatsi bwimbitse mu bijyanye n’ubuzima.”

Yagaragaje ko bita ku myitwarire y’abanyeshuri kugira ngo barusheho kuba abantu buzuye kuri roho no ku mubiri kandi ko barera umunyeshuri ushoboye kandi ushobotse.

Ati “Batozwa ikinyabupfura ndetse n’izindi ndangagaciro tuvoma mu muco Nyarwanda n’ivanjili kandi tukabafasha kubihuza. Buri wese tumufasha nta vangura na rimwe dushyize imbere.”

Yavuze ko ibyo bifasha abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza mu bizamini bahabwa byose ndetse n’ibyo ku rwego rw’igihugu rubemerera kuba abanyamwuga bemewe n’amategeko.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Véstine, yashimiye Arikidiyosezi ya Kigali yatangije iyi Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubuforomo n’ububyaza muri aka karere kubera ko byateje imbere aka karere.

Yasabye abasoje ishuri kuzarangwa n’ubunyamwuga n’imyitwarire myiza mu byo bazakora ndetse abasaba ko bazakomereza akazi muri aka karere kuko hakiri icyuho cy’abaforomo n’ababyaza mu bigo nderabuzima.

Ati “Mu Karere kacu dufite icyuho cy’abaforomo kuko dufite abagera kuri 58 mu gihe ababyaza ho dufite icyuho cy’abagera kuri 46. Ni ukuvuga ngo dufite ibigo nderabuzima 57 gusa harimo ibidakora kubera ko abakozi batanga serivisi z’ubuzima ari bake.”

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu Nama y’amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr. Habimana Olivier, yibukije abasoje amasomo ko hari akazi gakomeye kabategereje ndetse ko bakwiriye gushyira imbere mu gukorera igihugu kugira ngo gikomeze gutera imbere.

Ati “Gukorera igihugu cyababyaye ni cyo mugomba gushyira imbere. Uyu munsi igihugu gikeneye abakozi beza bita ku nshingano zabo kandi neza.”

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yasabye abasoje amasomo kuzarangwa n’indangagaciro ndetse n’ukuri mu kazi bagiye kujyamo kuko bisaba kwihangana kugakora.

Ati “Birasaba kugira indangagaciro mu Isi ishaka kubajyana mu bindi, birasaba kuba abanyakuri, inyangamugayo, guca bugufi no kugira neza.”

Umuyobozi w’Ikirenga w’Ishuri Rikuru ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Ruli, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko uburezi ari umusingi ukomeye w’impinduka mu kubaka umuntu aho ava akagera ndetse ko ariyo mpamvu muri Kiliziya Gatolika babushyiramo imbaraga cyane.

Ati “Mu kwemera kwacu, uburezi tubuha agaciro gakomeye kandi ivanjili yatangiranye n’uburezi. Misiyoni zose zatangiraga ari ishuri, n’aho basengera. Ni yo mpamvu twitangira uburezi ku buryo bukomeye, kurera abita ku buzima byo aba ari akarusho.”

Yasabye abasoje amashuri ndetse n’abakomeje gukomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi bakora kugira ngo bujye buza ari nk’igisubizo ku bibazo by’ubuzima byugarije u Rwanda, birimo iby’ingwingira ry’abana, ababyeyi bapfa bari kubyara n’abana bapfa bavuka.

Habanje kuba umutambagiro mbere y'uko habaho misa yasomewe abasoje muri Kaminuza Nkuru y'Ubuzima ya Ruli
Igitambo cya Misa cyabereye kuri Saint Famille, abasoje Kaminuza basabwa gushyira imbere urukundo mu kazi bagiye kujyamo ko kwita ku buzima bw'abantu
Ubwo abanyeshuri bageraga ahabereye umuhango baherewemo impamyabumenyi z'icyiciro cya Mbere n'icya Kabiri cya Kaminuza mu masomo ajyanye n'Ubuforomo n'Ububyaza
Ibyishimo byari byose ku banyeshuri 239 basoje amashuri mu Ishuri Rikuru ry'Ubuforomo n'Ububyaza rya Ruli
Ababyeyi bari babukereye baje kureba uko abana babo bahabwa impamyabumenyi y'Ubuforomo n'Ububyaza bakuye muri Kaminuza ya Ruli
Abanyeshuri bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, basaba ko iyi Kaminuza yashyiraho icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Ubuforomo n'Ububyaza
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu Nama y’amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr. Habimana Olivier yibukije abasoje ishuri ko hari akazi kenshi kabategereje ko kwita ku buzima
Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima,  Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yasabye abasoje kuzarangwa n’indangagaciro ndetse n’ukuri mu kazi bagiye kujyamo kuko bisaba kwihangana kugakora
Umuyobozi w’Ikirenga w’’Ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Ruli, Antoine Cardinal Kambanda  yasabye abanyeshuri basoje muri iyi Kaminuza gushyira imbaraga mu bushakashatsi
Abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bahembwe
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Véstine yasabye abasoje kuzarangwa n'ubunyamwuga mu byo bazakora