Imirimo yo kubaka uru ruganda yatangiye kwezi kwa Nyakanga 2023 biteganyijwe ko izarangira mu Ukuboza 2024, gusa yarangiye icyo gihe kirenzeho amezi 12 bitewe n’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati zatindije ubwato butwaye ibikoresho no kuba imirimo yaragombaga kubanzirizwa no guha abaturage ingurane kugira ngo haboneke ubutaka bwo gukoreraho.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri WASAC, Robert Bimenyimana yabwiye IGIHE ko nubwo imirimo yo kubaka uru ruganda yarangiye ndetse rukaba rwaratangiye gutanga amazi, igikorwa cyo kurutaha ku mugaragaro kizakorwa nyuma y’umwaka hamaze kugenzurwa uburambe bw’ibyo rwiyemezamirimo yubatswe.

Ati “Mu mirenge y’umujyi, Bwishyura na Rubengera hari isaranganya ry’amazi ryaterwaga ni uko amazi yari make. Igice cya mbere cy’uruganda rwa Kivu Belt Water Supply system kiri gutanga amazi ahagije ku buryo bitakiri ngombwa gusaranganya amazi muri iyo mirenge”.

Mbere y’uko uru ruganda rwubakwa, hari abaturage b’Akarere ka Karongi bakoreshaga amazi bavomye muri Musogoro, Nyabahanga, Muregeya n’indi migezi itemba.

Bimenyimana yasabye abaturage b’Akarere ka Karongi kubyaza umusaruro amazi y’uru ruganda kugira ngo abarinde umwanda n’indwara z’inzoka baterwaga no gukoresha amazi atari meza.

Ati “Hari aho tujya tugeza amazi, ugasanga abaturage kubera ko bamenyereye kujya kuvoma mu bishanga, ntabwo bashaka gukoresha ayo mazi meza, ngo arahenze, kandi amazi ntabwo ahenze. Ku mavomo rusange ijerekani ni 20Frw. Abafite ubushobozi tubashishikariza kugeza amazi mu ngo”.

Uruganda rw’amazi rwa Kivu Belt Water Supply system rutunganya amazi y’umugezi wa Musogoro, yoherezwa mu bigega 10 n’amavomero rusange 105, akagezwa ku baturage binyuze mu miyoboro y’amazi ireshya na kilometero 124.

Igice cya mbere cy’uyu mushinga cyuzuye gitwaye arenga miliyari 13. Biteganyijwe ko igice cya kabiri kizatangira mu 2035.

Uru ruganda rwuzuye i Karongi rwitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mirenge y’umujyi (Ifoto: Imvaho)