{Urubyiruko rwo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro rwakoze igikorwa cyo kwibuka urundi rubyiruko rwari rutuye muri uyu murenge rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, bikaba byari ku nshuro ya mbere bibereye ku rwero rw’umurenge.}
Nubwo ubusanzwe igikorwa cyo kwibukwa Jenoside yakorewe abatutsi cyaberaga ku rwego rw’akarere, kuwa Gatanu tariki ya 25 Mata 2014 nibwo uru rubyiruko rwahisemo gukora ibikorwa birebna no kwibuka.
Uyu muhango wabanzirijwe n’urugendo rwakozwe kuva mu Karambo mu Gatenga hafi y’ahabera imurikagurisha na Magerwa, berekeza hafi y’umurenge wa Gatenga ahabereye ibikorwa byo gusoza uyu muhango harimo amagambo yavuzwe, ubuhamya hamwe n’abahanzi batandukanye batambukije ibihangano bifasha kwibuka.
Bamwe mu bayobozi barimo umuyobozi w’umurenge wa Gatenga, Mugabo Alexis n’uhagarariye IBUKA muri uwo murenge bitabiriye iki gikorwa cy’urubyiruko kandi abenshi muri bo bakaba banatanze ubutumwa bugendanye no kwibuka.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatenga Bwana Mugabo Alexis, yakanguriye urubyiruko guhora rwibuka amateka u Rwanda rwanyuzemo, rukibuka Jenoside yakorewe abatusti rukarushako kwiyubaka cyane cyane mu bikorwa kandi rukorera mu bumwe.





Loading comments...
Tanga igitekerezo