{Ku wa 18 Nyakanga 2012 ku Kicaro gikuru cy’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) habereye ikiganiro n’abanyamakuru batangarizwa ko guhera tariki 25 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama 2012 i Gikondo (Expo grounds) hazabera Imurikagurisha Mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya cumi na gatanu.}
Nk’uko abanyamakuru babitangarijwe n’ubuyobozi bwa PSF, iri murikagurisha rizamara iminsi cumi n’itanu mu gihe izaribanjirije zamaraga hagati y’iminsi 12 na 14 gusa.
Ibirori byo gutangiza kumugaragaro imurikagurisha (Expo 2012) biteganyijwe kuzaba tariki ya 26 Nyakanga 2012 guhera saa cyenda z’igicamunsi (03:00pm), na ho ibyo kurisoza bikazaba tariki ya 8 Kanama 2012.
Havuzwe ko iri murikagurisha rizitabirwa n’amakompanyi arenga 300 yo mu bihugu bitandukanye.
Uretse u Rwanda, ibindi bihugu by’Afurika bizitabira iri murikagurisha harimo Tanzania, Burundi, Uganda, Kenya, Nigeria, Ghana, Egypt, Senegal, Congo-Brazzaville. Na ho ibihugu bizaturuka ku yindi migabane harimo Dubaï, Taiwan, Iran, Pakistan, India, n’ibindi.
Muri iri murikagurisha, hatangajwe ko hazagaragaramo udushya twinshi turimo kuba abazaryitabira bazashobora kugendera ku mafarasi, hakazataramiramo abahanzi banyuranye (yaba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu karere), n’utundi dushya twinshi batashatse gutangaza.
Mu minsi y’icyumweru isanzwe, imiryango y’ahazabera Expo 2012 izajya ifungurwa guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro, na ho muri Week-end ifungurwe kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro. Itike yo kwnjira izaba igura amafaranga y’u Rwanda magana atanu (500Frw).




Loading comments...
Tanga igitekerezo