Nyuma y’iminsi 58 atangiye imirimo mishya yo kuyobora Minisiteri y’Intebe y’u Rwanda, ku nshuro ya mbere Anastase Murekezi araganira n’Abanyarwanda n’abandi bose babyifuza ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter.
Nk’uko byemezwa n’Ishami rishinzwe itumanaho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi aratangira kuganira n’ababyifuza bose kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2014, guhera saa tanu (11AM) kugeza saa sita z’amanywa (12PM).
Uyu mwanya wahariwe kwakira ibibazo, ibyifuzo ndetse n’ibitekerezo ushyizweho kugirango Minisitiri w’Intebe nk’Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda azajye aganira n’abantu cyane cyane kuri gahunda zitandukanye za guverinoma.

Nyuma y'iminota 27 Minisitiri w'Intebe yanditse kuri twitter ahamagarira abantu kwitabira ikiganiro, uwitwa Georges M. Hermann yahise amusubiza ati "Iki gitekerezo ndagikunze cyane, n'ibindi bihugu bikwiriye kubafatiraho urugero".
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe birarikiye ababyifuza bose kuza kohereza ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo byabo, hanyuma Minisitiri w’Intebe nawe agahita abasubiza muri ako kanya.
Abakoresha twitter baraza kohereza kuri @amurekezi hanyuma bakoreshe “hashtag” (#) yitwa #TalktoPMRwanda.
Minisitiri w’Intebe Murekezi asanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga za twitter na facebook, aho akunda kwandika byinshi mu bijyanye n’imirimo ye.

Abayobozi b’u Rwanda bagiye bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko by’umwihariko Perezida Kagame we aza mu bayobozi bakuru b’ibihugu bya Afurika baza ku isonga mu gukoresha twitter, bitewe n’uburyo yoroshya ihererekanyamakuru rigezweho.
Gahunda ya Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yo kuganira n'abantu kuri twitter yagombye kuba yaratangiye tariki ya 12 Nzeri 2014, ariko isubikwa kubera isinywa ry'imihigo ryakozwe n'abayobozi imbere ya Perezida wa Repubulika. Iyi gahunda izajya ikorwa buri wa Gatanu kuva saa tanu kugeza saa sita z'amanywa.




Loading comments...
Tanga igitekerezo