Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Mata 2015, ni bwo sosiyete y’ubwishingizi SORAS yifatanyije n’imiryango y’abari abakozi bayo bazize jenoside mu gibikorwa cyo kubibuka ku nshuro ya 21.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile (St Michel), gikurikirwa n’urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri St Michel rugasorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rw’abari abakozi ba SORAS bazize Jenoside ruri ku cyicari cy’iyo sosiyete.

Charles Mporanyi Chairman wa SORAS Group na Madamu bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside  rw'abari abakozi ba SORAS

Nyuma yo gushyira indabo kuri urwo rwibutso hatanzwe ubutumwa butandukanye bugamije gufata mu mugongo no gukomeza imiryango y’abari abakozi ba SORAS bazize jenoside.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi mukuru wa SORAS Group, Charles Mporanyi, yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse anibutsa ko ari ngombwa gukomeza kubafata mu mugongo, ibafasha mu mishinga yabo ituma babaho batigunze.

Yagize ati “Iyo ufata mu mugongo umuntu ufite ibibazo, bimuha icyizere cy’ejo hazaza. Nta kintu gikiza nk’icyizere. Akumva y’uko ejo ahazaza hadafunze, mbese ntaheranwe n’agahinda.”

Charles Mporanyi avuga ko Kwibuka ni ukurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside

Mu gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside, SORAS ibatera inkunga mu mishinga itandukanye. Mu bikorwa SORAS ikora ibinyuza mu mishinga itandukanye.

Umwe muri yo ni uwo gufasha abapfakazi bo ku Mugina, batangiriye ku nka 6, ubu bakaba bageze kuri 16. Harateganywa no gutangiza ibikorwa by’ubuhinzi bwa Kijyambere.

Hari n’indi mishinga ibiri SORAS iteganya gutangira ndetse n’imiryango 2 y’abari abakozi ba SORAS bateganya gutangirana na yo imishinga yo kubateza imbere. SORAS ikaba yarashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana bene iyi mishinga.

Charles Mporanyi yagize ati “Iyo twibuka ni no gufata mu mugongo abasigaye bakabona ko bari kumwe, imiryango yabuze ababo bakoraga muri SORAS.”

Abacitse ku icumu bo mu miryango y’abari abakozi ba SORAS batanze ubuhamya ku buzima bw’ababo bishwe muri Jenoside, bagaragaje ko n’ubwo batewe agahinda n’ababo, bishimira ko SORAS ikomeza kubaba hafi.

SORAS kandi igaragaza ko kwibuka ari no kurwanya abapfobya Jenoside

Chales Mporanyi umuyobozi wa SORAS Group yagize ati “Iyo turi hamwe hano, turwanya gupfobya Jenoside. Abantu iyo bateraniye hamwe bakumva misa kuriya bagatambagira, bakerekana ko iyo mbaga iri mu muhanda, yishyize hamwe ifite ikiyibabaje kandi yemera ko Jenoside yabayeho, birwanya uwashaka kuyihakana. N’uwashakaga kuyihakana ntiyabitinyuka…”

Gaspard Gasasira wari uhagarariye CNLG muri uwo muhango yashimye cyane ibikorwa SORAS ikora byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside, agaragaza ko kuba yari yarahaye agaciro abatutsi ikabaha akazi n’ubwo baje kwicwa muri Jenoside, bishimangira ko iyi sosiyete itavanguraga.

Yashimye kandi inkunga SORAS ikomeje kugenera imiryango yasigaye y’abari abakozi bayo.

Yagize ati “Kuba mwaragize igitekerezo cyo kubaha inka ni igitekerezo cyiza kuko ni inkunga yari ivuye ku mutima. Nta kuntu umuntu atabishimira SORAS. Ni benshi birirwa mu gahinda bakarara mu gahinda, ariko iyo afite nk’iriya nka bituma abona icyo ahugiraho ntahore mu gahinda.”

Abari baje kwifatanya na SORAS kwibuka abari abakozi ba yo bazize Jenoside

Gasasira kandi yanagarutse ku bantu bagipfobya Jenoside avuga ko ari urugamba abantu bakwiye gukomeza gufatanyiriza hamwe.

Abari abakozi ba SORAS bazize Jenoside bibukwa ni Kambanda Celestin, Kantengwa Marie Claire, Mudenge Felix, Muhire Jonas, Dr. Munyangeyo Charles, Ruzindaza Theoneste, Sibomana Evariste, Umutesi Antoinette na Uwilingiye Immacule.

Abo bose bakaba barakoreraga SORAS bayifasha mu bikorwa byo gutanga ubwishingizi mu mashami yayo.

Muri Jenoside yakorewe abatutsi hishwemo abakozi 9 ba SORAS
Bamwe mu bakozi muri SORAS bari mu Kiliziya
Uyu mubyeyi arasobanura mu buhamya bwe ibigwi by'umuvandimwe we wakoraga muri SORAS wazize Jenoside

{[email protected]
Twitter: mazimpakajp
Amafoto: Nyabyenda Jean Baptiste}