{Abanyamakuru bo mu Rwanda baragaragaza ko bashegeshwa bikomeye no kwikumira (Self censorship) mu gihe amategeko agenga itangazamakuru abaha urubuga rwo kwisanzura ndetse akabarengera.}

Ibi abanyamakuru babigaragaje kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015, ubwo hakusanywaga ibitekerezo byakwifashishwa mu kunoza Politiki y’itangazamakuru izagenderwaho mu myaka 5 iri imbere mu Rwanda.

Mu nama nyunguranabitekerezo yari yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy'imiyoborere RGB, abanyamakuru bamurikiwe aho umushinga wo kuvugurura Politiki y’itanganzamakuru mu Rwanda ugeze.

Muri uyu mushinga ugomba guhuzwa n’amavugurura yagiye akorwa mu itangazamakuru kuva mu 2011, abanyamakuru basabye ko hashyirwamo ko bakiboshwe no kwikumira (Self Censorship), gutuma nta biganiro bikomeye bibaho ku ngingo zikomeye z’ubuzima bw’igihugu.

Alphonse Nkusi yagagaje ko kwikumira bizonga cyane ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Yagize ati “Nta munyamakuru w’umwuga ukwiye kuvuga ngo iki sinshobora kucyandika cyangwa kukivuga”, akomeza ashimangira ko kuba umunyamakuru yagira ibyo atinya kuvugaho, binyuranyije cyane n’ibyo amategeko avuga.

Ibi byanagarutsweho na Robert Mugabe, Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru gikorera kuri Interineti, Great lakes Voice, washimangiye ko n’ubwo byitwa kwikumira mu gukora inkuru ku banyamakuru ubwabo, ngo biba bifite impamvu zibitera, ibi bigatuma bitanakwiye kwitwa “kwikumira” ahubwo ari ugukumirwa (Censorship), maze asaba ko byakwamaganwa, bagakorera mu mudendezo.

Gonzaga Muganwa, umunyamakuru akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ, avuga ko kubera uku kwikumira, usanga nta gihinduka mu bivugwa cyangwa byandikwa mu Itangazamakuru n’ubwo hashyirwaho amategeko.

Yagize ati “Amategeko ariho ni meza ndetse turashima ko guverinoma ikomeza kugaragaza ubushake bwo kubaka itangazamakuru ry’umwuga. Ariko se kuki ibyandikwa n’ibivugwa bidahinduka ngo abantu bisanzure baganire no ku ngingo zikomeye? N’ugeregeje kwandika ibidasa n’ibyandikwa usanga hari abavuga ngo akorana n’abanzi b’igihugu. Ibi ntabwo bikwiye.”

Ignatius Kabagambe Umukozi ufite itangazamakuru mu nshingano ze mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, yavuze ko kuba abantu bavuga ko umunyamakuru runaka akorana n’abanzi b’igihugu nta Mpungenge bikwiye kumutera kuko nta we ushobora kubimushinja adashingiye ku bimenyetso.

Ati “…Mu gihugu n’ubundi harimo abantu bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, si ibanga. Kuvuga ko bavuze ko ukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rero ntibikwiye kuba imbogamizi ituma umuntu areka kwandika ibyo ashaka.”

Christopher Kayumba, umugenzuzi uhuza ibitekerezo biturutse mu bayobozi b’ibitangazamakuru, abanyamakuru n’abafatanyabikorwa, bizashingirwaho hagenwa umurongo wa Politiki mushya w’Itangazamakuru, yagagaje ko kwikumira ari icyemezo cya nyuma umunyamakuru afate we bwite.

Yagize ati “Kwikumira (Self Censorship) yumvikane nk’icyemezo cy’umunyamakuru ku giti cye, cyo kugira ibyo atangaza no kugira ibyo adatangaza. Abanyamakuru bagomba kumenya ko uburenganzira n’ubwigenge bw’itangazamakuru atari ishati umuntu agura ngo ayitware, cyangwa ikintu umuntu ahabwa, ahubwo buraharanirwa. Bagomba rero guharanira uburenganzira bwabo.”

N’ubwo ikibazo cyo kwitinya no kwikumira gituma hari inkuru zimwe zidatangazwa ukigaragara mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda, hari intambwe imaze guterwa yishimirwa.

Guhera mu 2011 ni bwo hatangiye amavugurura mu Itangazamakuru, ubwo havugururwaga Itegeko rigenga itangazamakuru, kugenzura Itangazamakuru bikurwa mu nshingano z’ Inama y’igihugu y’Itangazamakuru (MHC), hashyirwaho urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC.

Havuguruwe kandi na Politiki y’itangazamakuru mu Rwanda, hanashyirwaho itegeko rigenga kubona amakuru, ibi byose bifite intumbero yo gutuma itangazamakuru ryigenga, rigakorana ubunyamwuga mu nyungu z’abaturage.

Ayo mavugurura yahinduye byinshi mu mikorere y’abanyamakuru, ariko ikikibabereye imbogamizi ikomeye ni “Self Censorship” bivuga kwikumira cyangwa kudakora iki ngo wirinde ingaruka.