Yabigarutseho ubwo hatangizwaga inama y’igihugu yiga ku miyoborere, Lesotho National Leadership Forum, yatangiye ku wa 22 Kamena 2026.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye iyi nama binyuze ku ikoranabuhanga abasangiza amasomo akomeye u Rwanda rwavomye mu mateka ashaririye rwanyuzemo.

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko u Rwanda rushimira Lesotho uburyo bwatumye ibihugu byombi bigira umwanya wo kungurana ibitekerezo ku miyoborere n’iterambere.

Yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, agaragaza ko igihugu cyahisemo kubaka ejo hazaza aho kwemera kuganzwa n’amateka.

Ati “U Rwanda rwavuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rufite ibibazo bikomeye cyane, ibigo byinshi byarasenyutse, ubukungu bwarasenyutse ndetse abaturage bafite ihungabana ariko kimwe mu byo twagumanye mu biganza byacu ni amahitamo yacu y’ejo hazaza.”

Dr Nsengiyumva yavuze ko imiyoborere u Rwanda rwahisemo ko ibibazo igihugu cyanyuzemo bitabera inzitizi igihugu ku cyerekezo rwihaye.

Yavuze ko ari ho isomo rya mbere u Rwanda rwize ari ugutegura ejo hazaza hakiri kare. Yasobanuye ko mu myaka ya 2000 rwashyizeho icyerekezo 2020, cyatumye Abanyarwanda bazamura imibereho haba mu mafaranga n’icyizere cyo kubaho kirazamuka.

Yagaragaje ko gahunda ya Vision 2020 n’iya Vision 2050 zafashije u Rwanda kugira icyerekezo kimwe n’imikoranire y’inzego zose.

Ati “Igikomeye cyagezweho ntabwo ari ikintu cyoroshye. Byari ukurema umuco wo gutegura igenamigambi ry’igihe kirekire rikaba ari ryo riyobora imirimo ya buri munsi kandi bigatuma ibigo byose biguma mu murongo w’icyerekezo cy’igihugu.”

Irindi somo u Rwanda rwize rishingiye ku kubyaza umusaruro imbaraga igihugu gifite. Yavuze ko igihugu cyahisemo kubyaza umusaruro umutungo kamere na serivisi z’inama, imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

Ati “U Rwanda ntirufite umutungo kamere mwinshi, ariko rufite imiyoborere myiza, imiyoboro ikomeye n’imicungire y’ubukungu ishingiye ku bushobozi bw’igihugu.”
Yanashimangiye ko kurwanya ruswa ari inkingi ikomeye y’iterambere.

Abaturage nk’abafatanyabikorwa mu iterambere

Dr Nsengiyumva yagaragaje ko nyuma ya 1994, u Rwanda rwahisemo kubaka icyizere hagati y’abayobozi n’abaturage kuko terambere ridashoboka abaturage batabigizemo uruhare, ari yo mpamvu

Yagize ati “Iterambere ntiryagakwiye kuba rikorerwa abaturage, ahubwo rigomba kugerwaho ku bufatanye na bo.”

Yasobanuye ko gahunda zirimo Umushyikirana zituma abaturage bashobora kubaza abayobozi ibyo bashinzwe kubakorera, bishimangira ko umuturage batamugeraho gusa mu gihe cy’amatora ahubwo agira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye.

Yagaragaje ko u Rwanda rutageze ku bisubizo by’ibibazo byose ndetse ko ibisubizo rwishatsemo bishobora kudafasha mu bindi bihugu, bityo buri cyose kigomba gushaka inzira zo gukemura ibibazo byacyo.

Dr Nsengiyumva yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Lesotho bwabaye urubuga rufatika rw’imikoranire ishingiye ku kungurana ubumenyi n’ubufatanye bwa tekiniki hagati y’ibihugu byombi .

Binyuze mu kungurana ubunararibonye mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, uburyo bwo gukusanya no gukoresha neza umutungo w’igihugu, itangwa rya serivisi za leta n’ivugurura ry’imiyoborere, u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo, birimo Eswatini, Guinea, Zambia, Chad, Nigeria, Jamaica, ndetse na Lesotho.

Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko umubano w'u Rwanda na Lesotho wabyaye umusaruro mu bijyanye no gusangira ubumenyi
Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye iyi nama akoresheje ikoranabuhanga
Minisitiri w'Intebe yeretse Lesotho amasomo u Rwanda rwigiye ku mateka yarwo ari na yo arufasha gukomeza kwiteza imbere