Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 22 Kamena 2026, bibera mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Remera wo mu Karere ka Ngoma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo bayamenye ndetse hahise hanatangira iperereza ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie we yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yishwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere atemewe iwe mu rugo n’abantu batari bamenyekana, yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe.

Ati “Ni byo koko uwo mugabo yishwe, ubu rero hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane ababa bagize uruhare mu rupfu rw’uriya muturage, umurambo wabonywe n’abaturage batanze amakuru bavuga ko babonye umuntu wishwe, inzego z’umutekano n’iz’ibanze zirahagera ubu turindiriye ibiva mu iperereza.’’

Meya Niyonagira yavuze ko kuri ubu batari bamenya icyateye uru rupfu ariko ko impfu nyinshi zituruka ku makimbirane ayo ari yo yose, asaba abaturage ko mu gihe hari ibyo batumvikanye bajya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura aho kuvutsanya ubuzima.

Kuri ubu umurambo w’uyu mugabo wajyanywe mu Bitaro bya Ngoma gukorerwa isuzuma mbere y’uko ashyingurwa.

Tariki ya 11 Kamena muri uyu Murenge wa Remera na bwo umukobwa w’imyaka 17 yishwe aciwe ijosi, amabere n’ibindi bice by’umubiri we. Icyo gihe umusore wamwishe yaje gufatwa nawe aza kuraswa ubwo yageragezaga kurwanya inzego z’umutekano.

I Ngoma hari gukorwa iperereza ku bishe umugabo bamuciye umutwe