Ni igitekerezo cyatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abakirisitu, abaririmbyi n’abashumba b’iri torero bishwe muri Jenoside bigizwemo uruhare n’abarimo abayoboke b’amadini n’amatorero.

Icyo gikorwa cyabaye ku wa 6 Kamena 2026 cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamasheke no guha inka uwarokotse Jenoside utishoboye mu rwego rwo kumufasha mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ngirababyeyi Anastase, Jenoside yabaye ari umukirisitu wa EMLR, kimwe na se wishwe muri Jenoside akarohwa mu mugezi wa Karundura.

Uyu mugabo w’imyaka 51 ashima ubuyobozi bw’itorero bwashyizeho gahunda yo kwibuka, agasaba ko ku cyicaro cya conference ya Kibogora hakubakwa urukuta rukandikwaho amazina y’abayoboke b’iri torero bishwe muri Jenoside.

Ati “Data baramwishe bamuroha mu mugezi wa Karundura ubu nta hantu handitse izina rye. Turasaba ko ku cyicaro cya Conference ya Kibogora hakubakwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, kikandikwaho amazina y’abakirisitu bishwe muri Jenoside. Byadufasha kubohoka no kubibuka”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yavuze ko icyo kimenyetso cyakubakwa ku rusengero, kuko iryo torero ryibuka abakirisitu baryo kandi abo bakirisitu bakaba bahari mu buryo bw’amazina.

Umuyobozi wungirije wa EMLR/Conference ya Kibogora, Rev Past Ukizebaraza Emmanuel yavuze ko urugendo ruganisha ku kubaka ikimenyetso cy’amateka barutangiye.

Ati “Twatangiye kwegeranya amazina y’abakirisitu, abaririmbyi n’abapasiteri b’amaparuwasi ya Conference ya Kibigora bishwe muri Jenoside, ubu tumaze kwegeranya amazina 218. Igikorwa kirakomeje. Icyifuzo cya IBUKA tuzakiganiraho turebe uburyo gishobora gukorwa”.

Rev Past Ukizebaraza yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cyiza abakirisitu bose bakwiye gukurikiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yashimye amadini n’amatorero yashyize muri gahunda zayo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Amadini n’amatorero mufite inshingano yo kongera kubaka icyizere mu Banyarwanda ko muri abo guhungiraho. Mukwiye gushaka muri Bibiliya amasomo yafasha abakirisitu kureka ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Mu Karere ka Nyamasheke ni hamwe mu ho Jenoside yagize ubukana cyane, inakorwa igihe kirekire kuko hari muri ‘zone turquoise’. Muri aka karere habarurwa abarenga ibihumbi 100 bishwe muri Jenoside bashyinguye mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Karere ka Nyamasheke, Itorero Methodiste Libre ryasabwe kubaka ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside
Bamwe mu bayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abakirisitu ba EMLR Kibogora bishwe muri Jenoside
Igikorwa cyo kwibuka abakirisitu ba EMLR bishwe muri Jenoside cyabanjirijwe no kugabira uwayirokotse