SalamAir yatangaje iki cyemezo mu gihe biteganyijwe ko izatangira gukora ingendo Kigali-Muscat ku wa 21 Nyakanga 2026.
Mu masezerano ibigo byombi byagiranye, Mitravi izaba ishinzwe ibijyanye no gucuruza amatike n’imenyekanishabikorwa, umubano mu by’ubucuruzi ndetse no kwita ku bakiliya. Ibi bizafasha SalamAir kunoza serivisi zayo no kwagura isoko mu gihe gito.
SalamAir izajya ikora ingendo ziva i Kigali zijya i Muscat kabiri mu cyumweru.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri SalamAir yavuze ko u Rwanda ari isoko bitezeho inyungu nyinshi.
Ati “U Rwanda ni isoko riri kwaguka cyane, rifite amahirwe mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ubucuruzi. Binyuze muri ubu bufatanye, twiteguye gukorana bya hafi n’ibigo by’imbere mu gihugu bihagarariye sosiyete z’indege ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe guhanga amahirwe mashya no kongerera imbaraga umubano usanzwe hagati y’ibihugu byacu.”
Muri Gicurasi nibwo SalamAir yatangaje ko yashyizeho ibyerekezo bishya by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, aho indege yayo izajya ikora ingendo zigera i Kigali nta handi ihagaze, zigakorwa kabiri mu cyumweru.






Loading comments...
Tanga igitekerezo