Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni imwe mu zifite umwihariko ku Isi kuko igizwe n’ishyamba ryo mu misozi ribonekamo inyamaswa zitaboneka ahandi ku Isi zirimo igihinyage n’agacurama gafite ishusho y’ifarashi kagaragaye nyuma y’imyaka isaga 40 abashakashatsi bazi ko kari mu myamaswa zazimiye.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wa Pariki ya Nyungwe, Ruyumbu Nka Musango yavuze ko imyanda ijugungwa muri Pariki ya Nyungwe yiyongereye mu 2025 igera kuri toni 2 ivuye kuri toni 1,3 mu 2024.
Ati “Imyinshi tuyikura mu gice cyegereye Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Abagenzi banyura muri Nyungwe bagera Kitabi bagafata ibiribwa n’ibinyobwa bagenda bafungura, bagera muri Nyungwe bakajugunyamo amacupa, udukombe tw’ikawa n’ibishishwa by’imineke n’indi. Iyo myanda ibangamiye pariki kubera ko hari inyamaswa ziba muri pariki zitashobora ubuzima bwo hanze. Iyo hari ikintu kivuye hanze kikajugunywa muri pariki icyo kintu kiba ari kibi cyane ku buzima bw’inyamaswa zo muri pariki. Turasaba abakoresha umuhanda Kitabi-Nyungwe-Rusizi ko bareka kujugunya imyanda muri Nyungwe”.
Mu nyamaswa ziboneka muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe harimo amoko 13 y’ibisabantu, amoko 85 y’inyamabere, amoko 300 y’inyoni, amoko 40 y’ibikururanda n’amoko 38 y’ibikeri.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni iya kabiri mu bunini nyuma ya Pariki y’Akagera. Iherereye mu Majyepfo y’u Burengerazuba bw’u Rwanda, ikanakora ku mirenge 23 yo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu 2004 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Ishyamba rya Nyungwe ryari icyanya gikomye rihindutse Pariki y’Igihugu. Ibi byatumye mu 2020, u Rwanda rugirana amasezerano n’Ikigo African Parks agiha uburenganzira bwo gucunga iyi pariki mu cy’imyaka 20.






Loading comments...
Tanga igitekerezo