Impamvu nyamukuru y’iri zamuka, ni umuvuduko w’ibiciro ku masoko. Kuva umwaka wa 2026 watangira, ibiciro ku masoko bizamuka ukwezi ku kundi. Byavuye ku 8,9% muri Mutarama, bigera ku 9,2% muri Gashyantare na Werurwe mu gihe muri Mata byageze kuri 13%.

Ibi byose bikomeje kugira ingaruka ku bushobozi bw’abanyarwanda bwo guhaha ku isoko, ibintu bituma ubuzima burushaho guhenda.

Prof Kasai Ndahiriwe, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Politike y'Ifaranga muri BNR, twaganiriye abiva imuzi.

IGIHE: Hashize inshuro eshatu zikurikiranya BNR yongera inyungu yayo. Uyu mwanzuro ushingiye ku ki? Hanyuma mugendera ku ki mugena igipimo muri buzamureho inyungu fatizo?

Prof Kasai: Ibyemezo bya politiki y’ifaranga ni bitatu. Hari icyemezo cyo kuba yazamura inyungu fatizo, icyo kurekera inyungu fatizo aho iri cyangwa ikayimanura. Ibyo byose biterwa n’iki?

Iyo akanama gashinzwe politiki y’ifaranga kabona ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uri kwiyongera cyangwa se biteganyijwe ko wiyongera ukarenga imbago Banki Nkuru y’u Rwanda yihaye yo kuba hagati ya 2% na 8%. Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ntiwakagombye kurenza 8%.

Birashoboka ko haba imbogamizi z’ubukungu bigatuma birenga nk’uko bimeze ubu. Umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu warenze 8%, iteganyamibare na ryo rirerekana ko uzakomeza kuba hejuru ya 8% muri uyu mwaka n’ibihe bya mbere by’umwaka utaha.

Icyo gihe akanama ni bwo gafata umwanzuro wo kuzamura inyungu fatizo kugira ngo bice intege umuvuduko w’amafaranga mu bantu binyuze mu giciro. Kuko iyo igiciro cy’ibintu cyahenze, abantu ntabwo bakigura cyane, bakigura cyane iyo ibiciro byamanutse.

Aha igiciro tuvuga ni igiciro cy’amafaranga ni inyungu, iyo ugannye banki, ayo baguciye, ubwo ni igiciro cy’amafaranga baguhaye. BNR iyo izamuye inyungu fatizo, iba ari ukubwira amabanki n’abayagana ko ibintu biri kuzamuka bagomba kwitwarika mu gukoresha amafaranga.

Ni nko kubwira abantu tuti amafaranga mukoresha muyagabanye turebe uko twahangana n’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro.

Ni ryari inyungu fatizo mufata umwanzuro wo kuyirekera aho iri?

Ni igihe BNR ibona umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uri mu kigero gikwiriye, yareba iteganyamibare ifite ikabona nta kibazo kizaba gihari mu bihembwe biri imbere mu bijyanye n’izamuka ry’ibiciro bizaguma mu mbago, ubundi twifuza hafi ya 5% kandi ikabona iyo nyungu fatizo ijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda muri icyo gihe.

Naho kuyigabanya biba ryari?

Iyo ibona umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uri kumanuka ku buryo bishobora kujya munsi ya 2%…aho ibiciro biba biri gushaka kumanuka kandi na byo si byiza ku bukungu.

Icyo gihe na bwo ishobora gufata icyemezo cyo kugabanya inyungu fatizo kugira ngo abantu bifuze kubona amafaranga kuko yahendutse noneho nibayajyana mu bukungu bitume ibyo bakenera byiyongera noneho ibiciro byongere bijye mu mwanya wabyo.

Hanyuma inyungu mwashyizeho, kuki yabaye 1% ntibe 0,50% cyangwa se 0,25%?

Umubare dufata, umubare akanama gashinzwe politiki y’ifaranga gafata, uba ujyanye n’iteganyamibare turi kubona. Iyo uri kubona iryo teganyamibare riri kwerekana ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uri burengeho gato ushaka kuwugarura mu nzira, imbaraga ukoresha ntabwo zingana iyo ubona umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ujya kure.

1% ryerekana ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wari uri kujya kure cyane y’imbago twifuza ziboneye ubukungu bw’u Rwanda. Ubu iteganyamibare ry’umwaka wa 2026, riratwereka ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba uri hafi ya 13,9%, urumva ko biri kure cyane ya 8%.

Muri Gashyantare ubwo akanama kateranaga, intambara yo muri Iran ntiyari yagatangiye.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro byagaragaraga ko uri hejuru, ariko byari byitezwe ko uzaba uri hafi ya 9% muri uyu mwaka.

Intambara ibaye, hiyongereye ibibazo bijyanye no gufunga uriya muhora wa Hormuz. Murabizi ko hariya hanyura 20% ya peteroli icuruzwa ku Isi hose kandi ibiciro bya peteroli na byo bigira ingaruka ku bindi birimo ingendo… ibyo byose ni byo byatumye iteganyamibare ryerekana ko umuvuduko w’ibiciro uzaba hejuru y’imbago zacu za 2%-8% ariko wanabireba aho tugeze ubu, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu kwa kane, wamaze kugera kuri 13%, bivuze ko ari ibyo tubona ubu, ari iteganyamibare, bitwereka ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uri hejuru y’uwo twifuza mu gihugu cyacu.

Uyu mwanzuro ugera ute ku buzima busanzwe bw’umuturage?

Iyo uyu mwanzuro ufashwe, biba ari ukurengera uwo muturage. Niba umuturage yashoboraga gufata amafaranga akagira ibyo ajya guhaha, iyo ibiciro bizamutse cyane, bisaba kuyongera cyane.
Niba ayo mafaranga nta buryo bwo kuyongera, aho yaguraga byinshi, azagura bike.

Impamvu rero politiki y’ifaranga iterana ni uburyo bigera kuri uwo muturage ujya ku isoko, ibyo yashakaga guhaha agakomeza kubihaha, ni ugushyira umutuzo mu muvuduko w’izamuka ry’ibiciro.
Niba uwo muvuduko wari mwinshi, ubwo ni ukuvuga ko uwo muturage yari kujya ku isoko agasanga bimeze bitya, ejo yajyayo agasanga byongeye guhinduka bikazamuka, ejo bundi yajyayo agasanga byongeye kuzamuka.

BNR rero icyo ikora ni ukugerageza gucunga uwo muvuduko.

Hanyuma bigera bite ku muguzi?

Uko kuzamuka rero kw’inyungu fatizo kugera gute ku biciro? Ni uguhangana n’izamuka ry’ibiciro.
Ni yo nzira yayo ya mbere yo gufasha umuturage. Ubundi BNR ifite inshingano nyamukuru ebyiri: ni ugusigasira umuvuduko w’ibiciro, ntube mwinshi cyane kandi ntibinagabanyuke kuko na byo tujya tubisobanura ukuntu ari bibi. Ariko na none tukaba tubizi ko iyo bigenze bityo, ukazamura inyungu fatizo, birahenda umuturage. Igiciro cy’amafaranga kirahenda ariko icyo bimara ni uko bituma amafaranga akenerwa aba make kuko yahenze.

Mu gihe ibiciro bizamuka umunsi ku munsi, BNR ivuga ko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza. Ubwo ntihaba habayeho kwivuguruza?

Ubukungu ubundi bufite ibyiciro byinshi. Ni nk’uko umuntu yajya kwa muganga kwisuzumisha agafatwa ibipimo byinshi; bashobora kukubwira ngo iki n’iki bimeze neza, ariko dusanze urwaye igifu. Nubwo bakubwiye byinshi bimeze neza, bashobora gusanga ufite ikibazo wenda nk’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Reka umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro tuwufate nk’umuvuduko w’amaraso.

Iyo urebye ubukungu bw’u Rwanda, ukareba umusaruro mbumbe; warazamutse cyane ndetse ukomeje kuzamuka kandi bigaragara ko n’uyu mwaka uzakomeza kuzamuka ku buryo bushimishije. Urwo ni uruhande rumwe.

Ni ukuvuga ngo urebye nk’umwaka ushize wose, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9,4% ku mpuzandengo. Uwo ni umuvuduko mwiza ku izamuka ry’ubukungu kuko uri hejuru.

Igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka nubwo imibare itaraboneka, (turebeye ku mibare yihuse) n’ubundi tubona ko ubukungu bwagenze neza muri iki gihembwe cya mbere mu gihe tugitegereje imibare izashyirwa hanze n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda.

Ibyo twohereza mu mahanga byiyongereyeho ku kigero gishimishije cyane cya 63,2% urumva ni binini cyane. Ibyo tuvana mu mahanga na byo byarazamutse ariko si cyane kuko byazamutse ku rugero rwa 5,6%.

Kuba ibyo twohereza byariyongereye cyane mu gihe ibyo tuvanayo byiyongereye ku rugero ruciriritse, byatumye cya cyuho kiri hagati y’ibyo tuvana mu mahanga n’ibyo twoherezayo kigabanyuka ku rugero rwa 23,2%. Urumva ko mu buhahirane n’amahanga na byo biragaragara ko ubukungu bw’u Rwanda bumeze neza.

Ariko hari n’aho bitameze neza. Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uri hejuru y’uwo twifuza.

Niba bizasubira mu mbago za BNR nibura mu 2027, ubwo ni ukuvuga ko uyu mwaka bizakomeza kuzamuka bikagera hejuru ya 13%, nubwo tutaragera ku rugero ibyo mu gihe cya COVID-19 byariho aho byageze hejuru ya 20%. Ubu mutekereza ko urugero rwo hejuru bishobora kugeraho ari uruhe ku buryo n’abantu bakwitwararika mu buryo bumwe cyangwa ubundi?

Twebwe tugomba gufata ingamba zituma bitatugiraho ingaruka z’umurengera zitari ngombwa, ibyo dushobora gukumira tukabikumira.

Natwe nk’Abanyarwanda tukamenya ibyo dufata n’ibyo tureka ku byo dukenera ku buzima bwa buri munsi, tukareba iby’ingenzi, iby’ibanze bikaba ari byo utangaho amafaranga yawe ibitihutirwa ushobora gusubika ukaba ubyihanganiye.

Ushobora kutagira amashati menshi ukagira abiri, iyo uri bumese n’iyo uri bwambare. Niba wari ufite gahunda yo kugura amashati ukaba uyisubitse.

Hafi nka 98% by’Abanyarwanda basigaye bifashisha ikoranabuhanga na telefoni mu guhererekanya amafaranga, byagenda bite nk’iri koranabuhanga rigize ikibazo ibyo guhanahana amafaranga bigahagarara mu gihe runaka?

Byose bigenzurwa na BNR ishyiraho amategeko n’amabwiriza ababikora mu mirimo yabo ya buri munsi bagomba kuba bagenderaho. N’iyo ikibazo cyabaho, byaba ari impanuka nk’uko umuriro ushobora kubura cyangwa habaye ikibazo kidasanzwe, ariko icy’ingenzi gikomeye. Mu gihembwe gishize ibi by’ihanahana ry’amafaranga mu gihembwe gishize byakoze neza ku rugero rwa 99,6%.

Ni ukuvuga ko hashobora kubaho akabazo k’ihuzanzira (network), ariko muri rusange wavuga ngo byakoze neza.

Ikireba abantu cyane ni ukutibwa mu buryo budasobanutse. Nta muntu ukwiriye kumenya ijambobanga ryawe.

Prof. Kasai Ndahiriwe, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politike y’Ifaranga muri BNR, yavuze ko ibyemezo Banki Nkuru y'Igihugu ifata ku kuzamura, kugabanya cyangwa kurekera inyungu fatizo ku rugero yari iriho; byose biba bigamije kurengera umuturage

Amafoto: Raoul Habyarimana

Video: Isaac Gisubizo