Iri huriro ryabaye kuva ku wa wa 19- 20 Kamena 2026, rihuriza mu Mujyi wa Hamburg urubyiruko rw’Abanyarwanda rwaturutse mu bice bitandukanye bigize u Budage.

Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwunguranye ibitekerezo mu byo bakora ndetse no kwiyibutsa indangagaciro zibaranga nk’Abanyarwanda no kubana neza bijyanye n’imico y’amahanga bahura nayo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda mu karere ka Hambourg Noel Musoni, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko uturere twose turimo inzego za Diaspora z’Abanyarwanda zashoboye kubona abayobozi b’urubyiruko, bikazafasha kubahuza kuko ari benshi bari mu Budage.

Yahamije ko yashimishijwe n’uko iki gikorwa cyagenze neza kandi kikagera ku ntego zo guhuza urubyiruko, kurushishikariza gukorana no kurushoboza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Nk’abayobozi ba Diaspora nyarwanda, bizadufasha kurushaho gukorera hamwe no gukomeza kubakira ku ndangagaciro zacu nk’abanyarwanda, zirimo kwihangana, kwiha agaciro, gukunda igihugu no kurwanya abagoreka amateka yacu.”

Musoni yashimiye Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda mu Budage ibaba hafi bakanagirana inama.

Yashimangiye ko gahunda ya Rwandan Youth Connect izakomeza kuba urubuga rwiza rwo guhuza no guteza imbere urubyiruko rwacu, baba mu Budage n’ahandi mu bindi bihugu.

Muri iki gikorwa herekanywe abayobozi bashya bahagararire urubyiruko mu bice bitandukanye by’u Budage.

Abatowe harimo Sadi Isingizwe, Perezida uhagarariye uturere twa Hambourg na Basse-Saxe (Niedersachsen), Delice Ikirezi na Gatete Deogratias, Perezida bahagarariye akarere ka Nordrhein-Westfalen na Rheinland-Pfalz, Mugwaneza Francine, Perezida w’akarere ka Rhein-Main-Neckar, Gabiro Vainqueur, Perezida w’akarere ka Berlin na Mafurebo Andy Kanobayita, Perezida w’akarere ka Bayern (Bavière).

Musoni Noel yavuze ko iri huriro ryageze ku ntego zaryo
Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar ari mu baba hafi Abanyarwanda baba mu Budage
Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by'u Budage rwaganiriye ku muco nyarwanda

[email protected]