Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuwa Mbere mu nama yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzongera batayo ebyiri z’abasirikare barwanira ku butaka, indege ebyiri za kajugujugu z’intambara, ibitaro byo ku rwego rwo hejuru n’itsinda ry’abapolisi b’igitsina gore mu byo rwatangaga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.
Perezida Kagame wari mu bari bayoboye iyi nama, mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, yashimangiye ko buri wese akwiye kugaragaza uruhare rwe mu kubungabunga amahoro.
Yagize ati “Twese hamwe, ushyizemo n’abagaragagara ko nta bushobozi bafite dufite umusanzu ukomeye twatanga mu kubungabunga amahoro.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza kugaragaza uruhare rwarwo mu kungabunga amahoro ku Isi. Mu kuzuza iyi nshingano, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.
Perezida Kagame yashimangiye ko ari ngombwa ko habaho amahame anoze mu kubungabunga amahoro.
Yagaragaje kandi ko mu kubungabunga amahoro haba hagomba kubakwa icyizere hagati y’abarindwa n’ababarinda. Ibi ngo iyo bidakozwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ntibigerwaho neza.
Nyuma y’iyi nama yiga ku kubungabunga amahoro, harakurikiraho inama yiga ku kurwanya iterabwoba.
Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye ufite batayo z’abasirikare zirenga ibihumbi 120 n’abapolisi bari mu bikorwa byo kubugabunga amahoro ahantu 16 hirya no hino ku Isi.
Ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, bitwara miliyari 8 z’Amadolari ya Amerika buri mwaka.
U Rwanda rufite abasirikare basaga ibihumbi bitanu bari hirya no hino mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Centre Afrique, Sudani y’Epfo hamwe n’abari i Darfur muri Sudani.
Rufite kandi indege esheshatu zo mu bwoko bwa helicopter ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, abasirikare bashinzwe imirimo muri izo ndege bagenda basimburana buri mwaka.


Amafoto: Village Urugwiro
@mazimpakajp




Loading comments...
Tanga igitekerezo