Iri zamuka ryatewe ahanini n’ubwiyongere bw’abashaka amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga arimo zahabu, lithium, gasegereti, tantalum na tungsten.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) rwemeje ko ibiciro by’aya mabuye ku isoko mpuzamahanga byazamutse.

RMB yabwiye The New Times iti “Izamuka rya 20% mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ryatewe cyane n’ubwiyongere bw’abashaka amabuye ku isoko mpuzamahanga n’ibiciro byiyongereye hejuru by’amabuye nka zahabu, lithium na 3T.”
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026, ugera kuri miliyari 6346 Frw.

Umusaruro w’izamuka ry’ibiciro wagaragaye cyane mu byoherezwa mu mahanga. Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga birimo n’amabuye y’agaciro byikubye hafi kabiri mu gihembwe cya mbere cya 2026 ugereranyije n’icyo gihe umwaka ushize.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda, Innocent Kagenga, yavuze ko ibiciro by’amabuye y’ingenzi byageze ku rwego rwo hejuru bitigeze bigeraho mbere.

Ati “Ibiciro bya tungsten byazamutse cyane mu mwaka ushize, tantalum byari hafi kwikuba gatatu, naho gasegereti byari bigiye kwikuba kabiri. Iyo ibiciro byiyongereye gutya, abacukuzi bongera umusaruro ndetse bagashora imari mu bikoresho n’abakozi.”

Zahabu na yo iri mu mabuye yagize izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga, bituma amafaranga u Rwanda rwinjiza avuye mu byoherezwa mu mahanga yiyongera

Kagenga yavuze ko izamuka rikomeye ry’ibiciro ryatumye u Rwanda ruba igihugu gifite uruhare rukomeye mu ruhererekane mpuzamahanga rwa Tungsten, cyane cyane mu nganda zikora ibikoresho bya gisirikare n’iz’ikoranabuhanga.

Ku wa 17 Kamena, sosiyete Trinity Metals yatangaje ko amabuye yoherezwa mu mahanga avuye mu kirombe cya Nyakabingo gicukurwamo tungsten agize hafi 20% by’ikoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kwezi.

Uretse imiterere y’isoko mpuzamahanga, RMB yemeza ko amavugurura yakozwe mu mikorere y’ubucukuzi bw’imbere mu gihugu yagize uruhare mu guteza imbere ubucukuzi.

Kagenga yavuze ko kunoza imikorere n’impushya nshya z’ubucukuzi zatanzwe mu myaka yashize, byongereye umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Hari amabuye mashya yavumbuwe mu myaka ishize nka beryl na lithium, yakomeje gushakishwa cyane.”

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ki kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi mu byoherezwa hanze y'igihugu