Murwanashyaka yahawe inshingano muri Guverinoma ari mushya, kimwe na Kajangwe Marie Antoine, Zingiro Armand na Col. Bizimungu Claudien.

Damien Murwanashyaka ni inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi (Professional Civil Engineer) akaba n’umunyamuryango w’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators). Afite uburambe burenga imyaka 15 mu rwego rw’ubwubatsi n’imishinga y’iterambere.

Yize ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda icyiciro cya gatatu cya Kaminuza acyiga muri Oklahoma Christian University.

Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru wa Preferred Contractors, Murwanashyaka yabaye Umuyobozi Mukuru wa UDL, aba Chief Quantity Surveyor muri Real Contractors Ltd, yakoze muri ROKO Construction Ltd, ndetse akora akazi k’ubujyanama muri Century Engineering and Contractors Ltd no muri Gasabo 3D Design Ltd.

Kurikikira iyi video umenye amateka n’imirimo itandukanye aba bayobozi bashya bakoze mbere yo guhabwa izi nshingano nshya.