Inkuru y’urupfu rwa Karuhimbi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi.
Uyu mukecuru w’imyaka 109 yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, aho yari yarubakiwe inzu.
Umwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze waganiriye na IGIHE, yavuze ko Karuhimbi yitabye Imana ku mpamvu zishobora kuba zihuye n'imvune aheruka kugira.
Yagize ati ‘‘Nibyo yitabye Imana. Hari imvune yari amaranye iminsi. Ejo yaratsikiye arongera aravunika. Igihe bisuganyaga ngo bamujyane kwa muganga nibwo yitabye Imana.’’
Umuryango we nturatangaza igihe cyo guherekeza nyakwigendera.
Karuhimbi wasengeraga mu Idini ry’Abayisilamu, mu 2009 yahawe umudari w’ishimwe kubera ibikorwa bye by’ubutwari.
Mu 2015, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi bagera ku 100.
Karuhimbi yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu, akumira Interahamwe zashakaga abatutsi yahishe. Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bakagenda.
Mu buhamya bwe yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y’abantu.






Loading comments...
Leave a comment