Mu ntangiriro za Kamena, KLM, ishami rya Air France-KLM, yahagaritse ingendo zijya Entebbe muri Uganda mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Iyi sosiyete yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera amabwiriza mashya ajyanye n’ingendo, aho abapilote bajya muri Uganda bashobora gushyirwa mu kato k’iminsi 21, bigatuma imikorere y’ingendo igorana.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo bugaragaye muri RDC no muri Uganda hagati muri Gicurasi. Kuva icyo gihe, ibihugu bitandukanye byashyizeho igenzura rikomeye, akato n’amabwiriza mashya ku bagenzi baturuka mu bihugu bifatwa nk’ibifite ibyago.
Royal Air Maroc na yo yagabanyije zimwe mu ngendo zayo muri Afurika yo hagati no muri RDC. Nubwo yavuze ko byatewe n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’igabanuka ry’abagenzi, hari amakuru agaragaza ko impungenge za Ebola na zo zabigizemo uruhare.
Abakora mu rwego rw’indege bavuga ko amasosiyete adahagarika ingendo kubera virusi ubwayo gusa, ahubwo bitewe n’uko amabwiriza ashyirirwaho abakozi b’indege atuma ingendo zihenda kandi zigakomera gutegura.
Kugeza ubu, Ethiopian Airlines na Kenya Airways ziracyakomeje ingendo, ariko zikurikiranira hafi uko ibintu bihinduka. Mu gihe amabwiriza yakomeza gukazwa, izindi sosiyete zishobora kugabanya ingendo cyangwa guhagarika zimwe mu nzira zazo.
Ibi bikomeje gutera impungenge kuko Afurika y’Iburasirazuba ishingiye cyane ku ngendo mpuzamahanga mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.






Loading comments...
Tanga igitekerezo