Aya makuru yatangajwe na Visi Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Nguema Obiang Mangue, wavuze ko Minisitiri w’Intebe Manuel Osa Nsue Nsua n’abagize Guverinoma bose beguye.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Obiang Mangue yavuze ko Guverinoma yavuyeho kubera ko umusaruro wari hasi cyane ugereranyije n’ibyo yari yitezweho.

Yagaragaje ko Leta yari yarashyize mu maboko ya Guverinoma ubushobozi buhagije mu bakozi, ibikoresho n’amafaranga, kugira ngo ikemure ibibazo by’abaturage, ariko urwego rw’ishyirwa mu bikorwa rukaba rutarageze ku rwego rwifuzwaga.

Yagize ati “Ihame riroroshye: inshingano rusange zigomba kujyana n’ibisubizo.”

Visi Perezida yavuze ko kuba Guverinoma yarageze ku 10% gusa by’imihigo yayo bigaragaza ko itigeze ihaza ibyo abaturage bari bayitezeho n’ibyo yari yariyemeje gukora.

Kwegura kw’iyi Guverinoma kugaragaza igitutu gikomeye cyashyizwe ku bayobozi bakuru ba Guinée équatoriale cyo gutanga umusaruro ugaragara, cyane cyane mu bijyanye no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.

Visi Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Nguema Obiang Mangue, yavuze ko abananiwe gushyira mu bikorwa imihigo bagomba kwegura