Inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi zatangaje ko ubwato abapfuye bari barimo bwari butwaye abantu bagera ku 61. Abarokotse bagaragajwe ni 10.
Iyo mirambo yakuwe ahantu hatandukanye ku nkombe z’inyanja hafi y’Umujyi wa Tobruk, uherereye hafi y’umupaka wa Misiri. Abayobozi babiri bashinzwe umutekano bavuze ko iyo mirambo yari yamaze kwangirika cyane ku buryo bishoboka ko hakiri n’iyindi ishobora kuboneka mu minsi iri imbere.
Amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Croix-Rouge ya Tobruk yagaragaje abakozi bambaye imyambaro yagenewe kwirinda indwara batoragura mirambo ku nkombe, bakayishyira mu bikoresho byabugenewe.
Libya yahindutse inzira ikoreshwa n’abimukira bahunga intambara n’ubukene bashaka kugera i Burayi banyuze mu butayu ndetse no mu Nyanja ya Méditerranée, inzira ikunze guteza impanuka nyinshi z’ubwato.
Ikigo cy’ubutabazi bw’ibanze n’ubuvuzi mu mujyi wa Khumas cyatangaje ko cyavuye abimukira 13 nyuma y’uko ubwato bari barimo na bwo bwarohamye.






Loading comments...
Tanga igitekerezo