{Buri Cyumweru kuva saa yine kugeza saa tanu z’ ijoro kuri televiziyo Rwanda hatambuka ikiganiro “Be Blessed” benshi bemeza ko iki kiganiro ari impinduka muri Gospel yo mu Rwanda.}
Iki kiganiro nicyo gifite umwanya uhagije mu gutambutsa indirimbo zaririmbiwe Imana kuri televiziyo y’u Rwanda, hakumvikana n’ ubutumwa bw’ abashumba b’ amatorero anyuranye ya hano mu Rwanda.
Bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana baganiriye n;urubuga rwa Rwanda Gospel batangaje ko iyo babona indirimbo zabo zitambuka ku bwinshi muri iki kiganiro bibaha ingufu zo gukora cyane.
Eric Birori, umunyamakuru wandika kuri gospel we yagize ati: “Mbona byaratumye abahanzi bamenyekana, bakagira n' umuhate wo gokora DVD nziza.”
Umuhanzi Espoir Muhire Hope we yagize ati: “Kiriya kiganiro ni cyiza, ikibazo ni uko gisigaye kiba mu masaha akuze, bibaye byiza bahindura amasaha cyangwa kikongera gutambuka kuwa mbere mu gitondo.”
Mupende Gedeon, umunyamakuru nawe wandika kuri gospel yagize ati: “Ni ikiganiro navuga ko cyaje mu gihe gikenewe, kirakurikiranwa cyane, nanjye nticyancika.”
Impinduka cyazanye navugamo nko kuzamura Gospel music hatitawe ku burambe bwa nyir'igihangano, hacaho indirimbo z’abasitari n'iz’abakizamuka. ni byiza bikomeze.”
Abagikurikirana batari abahanzi n’abanyamakuru bo bavuga ko ijambo ry’ Imana n’ inyigisho zitangwa n’abapasitori bagitumirwamo, bumva bibakura mu bwiza bibajyana mu bundi.
Onesphore Dushime, umwe mu bakurikirana iki kiganiro agira ati: “Mbona hari impinduka kiri kuzana, ariko gikwiye kujya cyita no ku bahanzi bari hirya no hino mu ntara, by'umwihariko abakizamuka nubwo ubona ko bisa n’ibirimo gukorwa.”
Alphonsine, umwe mu bakristo basengera muri Zion Temple, aravuga ko muri iki gihe ubona ko abahanzi muri gospel barimo gukora cyane, kuri we ntagushidikanya ko ikiganiro “Be Blessed” kibifitemo uruhare bijyanye n’abarimo kwitabira gukora indirimbo z’amashusho nyinshi.




Loading comments...
Tanga igitekerezo