Byatangajwe na Ntawukuriryayo Frederic, Umuyobozi wa Reverence Worship Team ikorera umurimo w’Imana mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Paruwasi ya Kicukiro.
Ntawukuriryayo yabitangaje nyuma y’uko iryo tsinda rishyize hanze indirimbo “Inkuru y’Agakiza”, yinjiza abakirisitu mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli.
Yavuze ko bashishikajwe no gukora indirimbo nyinshi kandi zifite ubutumwa buhindura benshi, ariko bakihatira kwifashisha ikoranabuhanga mu kuzimenyekanisha.
Ntawukuriryayo yavuze ko hari imyumvire bamwe mu baririmba muri za korali bagira, yo kumva ko ikoranabuhanga ritabareba cyangwa abandi bakarifata nk’umwanzi.
Ati “Twebwe nk'amakolari n'andi matsinda aririmba indirimbo zo kuramya Imana ntidukwiye gusigara inyuma, kuko ibihangano dukora binyura kuri Televiziyo zinyuraho ibindi bihangano, birebwa muri telefoni zigezweho. Tugomba rero kumenya amakuru kugira ngo ibyo dukora bijyane n'iterambere ry'ikorababuhanga.”
Yakomeje ati “Ikoranabuhanga rizana uburyo bworoshye bwo kugeza ubutumwa kure cyane kuri benshi kandi mu gihe gito. Ubu hariho imiyoboro myinshi cyane inyuzwaho amajwi n'amashusho. Amakorali na za Worship Team dukwiye kumenya ayo makuru yose kugira ngo ubutumwa dutanga bugere kuri benshi.”
Yavuze kandi ko abakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakwiriye guharanira ko bakora ibihangano mu buryo bugezweho bwaba ubw’amajwi n’amashusho, kugira ngo bibashe kuryohera benshi.
Ati “Uburyo bwo gutunganya amajwi n'amashusho birahinduka. Hagenda haza software nshya, ibikoresho bishya (devices). Tuba dukwiye kumenya ibigezweho mu gutunganya amajwi n'amashusho.”
Icyakora, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bikwiriye kujyana no kwigengesera kugira ngo hatagira ikivangira ubutumwa bw’Imana.
Indirimbo nshya “Inkuru y’Agakiza” ya Reverence Worship Team, Ntawukuriryayo aririmbamo, amajwi yayo yatunganyijwe na Fabrice Nizeyimana mu gihe amashusho yatunganyijwe na Musinga.
Reverence Worship Team ni itsinda ryatangiye gukora umurimo w’Imana mu mwaka wa 2012 rishinzwe n’Ubuyobozi bw’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro, mu rwego rwo guteza imbere umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.










Loading comments...
Tanga igitekerezo