Ni nyuma y’amakuru yatahuwe na TMZ agaragaza ko aba bombi barushinze muri Kanama 2024, hashira iminsi ibiri umwe akuramo ake karenge.

Ku wa 8 Kanama 2024 Christopher Williams na Toni Braxton basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko mu ibanga, ariko iminsi ibiri yari ihagije gusa ngo babone ko urugo rwabo rutazashoboka bahitamo kuba batandukanye ku wa 10 Kanama 2024.

Hashize ibyumweru bibiri buri wese aba ukwe, Toni Braxton yafashe iya mbere ahitamo kwaka gatanya nk’uko impapuro zo mu rukiko zageze mu itangazamakuru zibigaragaza ndetse icyo gihe yagaragaje ko batandukanye ku wa 10 Kanama 2024.

Icyo gihe Toni Braxton n’umunyamategeko we bavuze ko umubano we na Birdman ‘wasenyutse burundu’.

Icyatangaje benshi na none ni uko muri Mutarama 2025, izindi mpapuro z’urukiko zerekanye ko Toni Braxton yisubiyeho agasaba ko ubusabe bwe bwa gatanya buhagarikwa, bikaza kwemezwa na Birdman.

N’ubwo mu mategeko bakiri umugabo n’umugore, kugeza ubu nta yandi makuru aramenyekana ku by’urugo rwabo, niba barongeye kubana cyangwa buri wese yarongeye akajya kuba ukwe.

Mu 2016, ni bwo Toni Braxton yatangiye gukundana na Birdman, ubwo yari mu rugamba rwo guhangana n’indwara ya lupus iterwa no kugabanyuka k’ubudahangarwa bw’umubiri.

Muri icyo gihe, Braxton yabonye Birdman nk’umuntu wamushyigikiraga cyane.

Nyuma y’imyaka ibiri bakundana, Mu 2018, Braxton yabwiye ikinyamakuru PEOPLE ko atigeze yibwira ko ubucuti yari afitanye na Birdman mu myaka 15 cyangwa 16 bushobora kuvamo urukundo. Ati “Sinigeze nibwira ko tuzajya mu rukundo cyangwa ngo tuzashyingiranwe.”

Muri Gashyantare 2018, Braxton yemeje ko we na Birdman bemeranyijwe kubana nyuma yaho uyu muraperi amwambitse impeta y’urukundo amusaba kuzabana akaramata, mu mashusho yagiye hanze icyo gihe magufi ya “Braxton Family Values Reality TV Show’’.

Mu ntangiriro za 2019, batangaje ko batagishaka kurushinga. Bahise bakura amafoto yabo bahuriragaho kuri Instagram buri wese ahagarika ibyo gukurikira mugenzi we.

Icyo gihe Birdman yanditse ku rubuga rwe ahatambutswa ubutumwa bumara amasaha 24, ko ibyabo byarangiye, mbere yo gusiba amafoto yari yarashyize kuri konti ye.

Braxton yanditse ubutumwa ku wa 1 Mutarama 2019 abwira abakunzi be ko yatangiye urugendo rushya mu buzima bwe. Ati “Gutangira igice gishya si ibintu byoroshye… ariko wihitiramo ni ingenzi.”

Nyuma y’ukwezi, bombi bongeye guhurira ku rubyiniro mu gitaramo Braxton yakoreye muri Fox Theatre i Atlanta, bituma abantu batangira gukeka ko baba bongeye kunga ubumwe.

Iby’urukundo rwabo byongeye kwibazwaho ku wa 31 Ukuboza 2023, ubwo Toni Braxton yahakanaga amakuru yavugaga ko we na Birdman bashyingiranwe, avuga ko bombi bakiri ingaragu.

Iby’uru rukundo ubirebye ubona bimeze nka wa mukino w’abana bamwe bita ‘Hide’ and ‘Seek’ cyangwa ‘Kwihishanya’ mu Kinyarwanda.

Aba bombi bameze nk'abahora mu mukino kwihishanya mu rukundo
Birdman na Toni Braxton iby'urugo rwabo bikomeje gusetsa benshi