Uyu mugabo w’imyaka 28 yabwiye IGIHE ko we n’umugore we itsinda bahuriyemo ryitwa Zoe Family, bivuga ‘Ubuzima’ mu Kinyarwanda.

Yavuze ko we n’umugore we bose babanje kuririmba indirimbo zisanzwe ariko nyuma bakaza kugira umuhamagaro kuririmbira Imana.

Ati “Njye n’umugore twese twabanje kuririmba indirimbo zisanzwe , na we aririmba muri Band. Yitabiriye amarushanwa ya East Africa's Got Talent mu 2019, ariko buri umwe afite isezerano ry'Imana ko azayikorera , igihe kigeze Imana idukuruza urukundo rwayo, twinjira mu muhamagaro wayo.’’

Yavuze ko nyuma yo kuva mu kuririmba indirimbo zisanzwe Imana yaje kubaha izina rya Zoe, kandi rikaba atari iryo gukoresha mu muziki ahubwo ari iry’umuryango kuko Imana yabahaye ubuzima ndetse n’abazabakomokaho bose bifuza ko bazitaba umuhamagaro w'Imana kare batabanje guhuzagurika nk’uko bo byababayeho.

Jean Luc Ishimwe yavuze ko kugeza ubu we n’umugore we bahuriye mu itsinda bafitanye indirimbo eshanu, bashaka gushyira hanze. Eshatu bamaze kuzifatira amajwi, ebyiri bakaba baramaze gufata amashusho yazo harimo n’iyo bashyize hanze bise “Waranyumvise’’. Avuga ko bikunze buri mezi abiri we n’umugore bajya bashyira hanze indirimbo.

Akomeza ashishikariza abantu kwiyegereza Imana kuko hari byinshi yabakoreye byatuma bayikunda kurushaho.

Mu 2016 nibwo Jean Luc Ishimwe yatangiye kumenyekana mu muziki w’u Rwanda, aho yazamukiye mu irushanwa ryo kuririmba ryateguwe na King James binyuze mu mushinga “ID” ryabaye mu 2015. Icyo gihe yibandaga ku njyana zirimo RnB, Pop na Zouk.

Yamamaye mu ndirimbo zirimo “True Love’’ yahuriyemo na Bulldogg, “Uze Njye Nkomora’’ n’izindi zitandukanye. Mu 2019 nibwo yatangiye guca amarenga yo kuva mu muziki usanzwe, icyo gihe yakoze indirimbo yise “Ndihannye’’. Uretse kuririmba, akiri mu ndirimbo zisanzwe yaranabyinaga.

Zoe Family ihuriyemo Jean Luc n’umugore we ije yiyongera ku yandi ma ‘Couple’ aririmba umuziki wo kuramya Imana arimo iya Fabrice na Maya, Ben na Chance, Zabron na Deborah, James na Daniella, Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes na Prayer House, Manzi na Eunice na Papi Clever na Dorcas.

Reba indirimbo nshya ya Jean Luc Ishimwe ndetse n’umugore we