Iyi ndirimbo yashyizwe hanze iri kumwe n’amashusho yayo, Mugabe, yavuze ko yaturutse ku igereranya yakoze hagati yo kubaho ubuzima bushingiye ku Mana ndetse n’ubushingiye ku Isi.
Ati “Nakoze igereranya hagati y'ubuzima bushingiye ku busabane n'Imana n'ubushingiye ku busabane n'Isi, nza gusanga kwibera mu mahema y'Imana ari byo bihesha amahoro.”
Yabwiye IGIHE ko icyifuzo cye ari uko abazumva iyo ndirimbo “barushaho kwisunga Imana kuko kwibera mu mahema yayo ari byo bihesha ubuzima bwiza kandi bw'umudendezo.”
Mugabe Assiel ni umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe bakora uyu murimo mu Rwanda kandi bafite indirimbo nyinshi zagiye zihembura imitima y’abantu.
Yavuze ko iyo ndirimbo yayikoze ari mu bihe bitoroshye byo kurwaza cyane kandi igihe kirekire inshuti ye magara ari na yo mugore we, ndetse akanashimira Imana yaje kumukiza mu buryo bw’igitangaza.
Uyu muhanzi asanzwe asengera mu Itorero rya Methodiste i Gikondo ari n’aho akorera umurimo w’Imana wo kuririmba.







Loading comments...
Tanga igitekerezo